U Rwanda rwasabye ko ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro rya AFC/M23 byasubukurwa vuba, ndetse rugaragaza ko igisubizo kirambye ku mutekano muke mu Karere kizashingira isenywa ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta ubwo yitabiraga inama idasanzwe yatumijwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, igamije kwiga no kuganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Biruta yavuze ko “Iyi nama ibaye mu gihe gikomeye cyane, kandi igaragaza inshingano rusange dufite zo gukorera hamwe mu gushaka amahoro arambye n’umutekano uhamye mu karere kacu. U Rwanda rwemera ko amasezerano ya Doha n’aya Washington, yubakiye ku zindi gahunda zabanje zashyizweho binyuze mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no mu Muryango wa SADC, ari zo nzira zitanga icyizere kandi zizewe kurusha izindi zo kugera ku mahoro arambye, umutekano n’iterambere mu karere, kuko zirebera hamwe ibibazo by’imbere mu gihugu n’ibyo mu karere.”
Yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa inshingano zarwo zose, kandi rugahamagarira abafatanyabikorwa bose kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano yose yamaze gusinywa.
Ati “Muri urwo rwego, u Rwanda rurasaba ko gahunda y’ibiganiro bya Doha yasubukurwa vuba kugira ngo hasozwe imirongo ngenderwaho isigaye. Ndashaka gushimangira ko hakwiye gushyirwa hamwe imbaraga zose mu gushyira mu bikorwa uburyo n’inzego zisanzweho, aho gushyiraho izindi nshya, kuko byatanga icyuho ku bashobora kuyobya inzira no gutesha agaciro ibyumvikanyweho. Inararibonye zigaragaza ko gucamo ibice no gushyiraho inzira nshya bitinza ishyirwa mu bikorwa kandi bigahungabanya intambwe imaze guterwa.”
Yavuze ko ibibazo biri muri RDC no mu karere muri rusange bigomba gukemurwa mu buryo bwuzuye, hibandwa ku mpamvu nyamukuru zabyo, aho kwifashisha inzira zitoranya cyangwa zidakemura ikibazo mu mizi.
Ati “Guhora ikibazo cya RDC kigirwa icy’abandi ntibizakemura aya makimbirane; ahubwo bikomeza gutinza ibisubizo bitewe n’uko ibyemezo byafashwe bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Icy’ingenzi gisabwa ni ubushake bwa politiki n’ubwitange nyabwo bwo gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho.”
Yongeye kwibutsa ko ikibazo gikomeye ku Rwanda kidashobora kwirengagizwa ari ugukomeza kubaho n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside, kandi ugashyigikirwa n’ingabo za RDC.
Ati “U Rwanda rurasubiramo ko hakenewe byihutirwa kwamburwa intwaro uyu mutwe mubi, nk’uko biteganywa na CONOPS.”
Yemeje ko kutita kuri iki kibazo bigabanya icyizere kandi bigakomeza guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere.
Yashimangiye ko ibibazo bihari uyu munsi ari ingaruka zo kudashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho, by’umwihariko kutubahiriza agahenge, asaba ko impande zombi zikwiye kubyubahiriza.
Yasabye umuryango mpuzamahanga guharanaira ubutabera n’ubwuzuzanye, kubaza impande zose inshingano zo kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano zasinye.
Yongeye kwibutsa ko mu batumiwe muri iyo nama harimo abagamije guhangana n’ibibazo by’akarere nk’imitwe y’iterabwoba, ariko hakaba n’abashobora gufasha imitwe y’abitwaje intwaro nka FDLR, bityo ko nabyo bikwiye kwitabwaho.
Minisitiri Dr. Biruta yibukije ko ku ruhande rw’u Rwanda rubona nta mpamvu yo gushyiraho izindi gahunda nshya, ahubwo hakwiye kubahirizwa no gushyira mu bikorwa iby’amasezerano ya Washington na Doha kuko ibibazo bigomba gukemurwa haherewe ku mpamvu muzi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kandi rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo, ruhamagarira impande zose bireba kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono mu nyungu z’amahoro arambye n’umutekano w’akarere.
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko umutekano mu Karere udashoboka mu gihe FDLR itarasenywa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *