U Rwanda rwasabye ko ibihugu byijanditse mu ntambara yo muri RDC bitagira uruhare mu buhuza
Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye ko ibihugu byijanditse mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitagira uruhare mu buhuza.
Ubu butumwa yabugejeje ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, ubwo bagezwagaho raporo ku mahoro n’umutekano y’umwaka wa 2025.
Dr. Nsengiyumva yagaragarije abitabiriye iyi nama ko kugira ngo muri Afurika haboneke amahoro arambye, bisaba gukemura ibibazo biteza umutekano muke guhera mu mizi yabyo irimo ibibazo biri mu miyoborere, ubusumbane mu bukungu no guheza bamwe.
Yavuze ko mu mwaka ushize, u Rwanda rwagize uruhare rw’ingenzi mu kubungabunga amahoro mu bihugu bya Afurika birimo Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, kandi ko rukomeje gushyigikira gahunda y’amahoro zigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
Minisitiri w’Intebe yagaragarije abitabiriye iyi nama ko impande zose zirebwa n’amasezerano y’amahoro ya Washington n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha zigomba kubyubahiriza, ariko ko Leta ya RDC ikomeje kubirengaho.
Yashimye ubuhuza buyobowe na AU, asobanura ko uyu muryango ufite uruhare rukomeye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington n’imyanzuro ya Doha, ariko ko ibihugu byijanditse mu ntambara yo muri RDC bidakwiye kugira uruhare mu buhuza.
Yagize ati “Ibihugu bifite uruhare rutaziguye mu ntambara ntibikwiye kugira uruhare mu buhuza, kuko kutabogama ni ingenzi mu kugirirwa icyizere no kugera ku mahoro arambye.”
U Burundi ni cyo gihugu gifite ingabo mu burasirazuba bwa RDC, zifatanya n’iz’iki gihugu, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro mu rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 na MRDP Twirwaneho, no kugaba ibitero ku basivili cyane cyane Abanyamulenge.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangiye kuyobora AU, asimbuye João Lourenço wa Angola, akazamara umwaka muri iyi nshingano ihererekanywa hagati y’ibihugu.
Mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu ntambara yo muri RDC, abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko AU yafasha Abanye-Congo gukemura amakimbirane binyuze mu zindi nzego nka Komisiyo yayo isanzwe ihuza ibikorwa by’inteko y’abahuza iyobowe na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasabye ko ibihugu byijanditse mu ntambara bitagira uruhare mu buhuza

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *