skol

U Rwanda rwasabye Loni kutabererekera ibihugu bikomeye birenga ku itegeko

Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye akanama kawo gashinzwe umutekano kutabererekera ibihugu bikomeye birenga ku itegeko mpuzamahanga.

Mu kiganiro mpaka cyateguwe na Somalia, Ambasaderi Ngoga yavuze ko itegeko mpuzamahanga rimaze igihe kinini ryifashishwa mu guhana ibihugu biri mu nzira y’iterambere, mu gihe ku bikomeye ryirengagizwa.

Yagize ati “Akenshi, itegeko mpuzamahanga ryubahirizwa mu bijyanye n’inyungu za bamwe. Isenyuka ry’iyubahirizwa ry’itegeko ntiryatangiye ejo, ryatangiye ubwo amategeko yubahirizwaga hashingiwe ku mpamvu, ubwo ubushake bwavugwaga ariko ntibushyirwe mu bikorwa, amahame akubahirizwa bibaye ngombwa.”

Ambasaderi Ngoga yavuze ko ikibazo gihari atari uko itegeko mpuzamahanga ryabuze, ahubwo ko habuze ubushake bwo kuryubahiriza mu buryo bukwiye, bihoraho kandi muri rusange.

Yagaragaje ko ihame mpuzamahanga rigenga ubusugire bw’ibihugu risobanutse, bityo ko kugira ngo bwubahirizwe bidakwiye gusaba ko habanza kubaho kwinginga, ariko ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano ntacyo gakora iyo kabone n’abasivile baba bari gupfa.

Ati “Aka kanama karazuyaza iyo abaturage bari gupfa. Itoteza rishingiye ku moko rirakomeza mu gihe ibiganiro mpaka bikomeza ku gifatika cyakorwa. Kurenga ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi biganirwaho aho kwamaganwa. Guceceka no gutoranya mu kubahiriza amategeko bisenya vuba icyizere kurusha intwaro iyo ari yo yose.”

Ambasaderi Ngoga yamenyesheje ibihugu bigize aka kanama ko impungenge ibihugu biterwa n’ibishobora kubangamira umutekano wabyo zidakwiye gukerenswa, cyangwa se ngo zihabwe agaciro bitewe n’igihugu kizigaragaza.

Uyu mudipolomate yavuze ko icyizere akanama ka Loni gashinzwe umutekano gafitiwe kigenda kiyoyoka mu gihe mu iyubahirizwa ry’itegeko mpuzamahanga, ibihugu bimwe bihanwa, ibindi bikihanganirwa. Yasabye ko ibihugu byose; byaba ibito cyangwa ibinini bifatwa kimwe.

Ati “Iyubahirizwa ritoranya, aho bimwe bihanwa, ibindi bikihanganirwa, rigabanya icyizere uru rwego rufitiwe. Ikibazo si uko iyubahirizwa ry’itegeko ari ngombwa, ahubwo ikibazo ni niba dushaka kuryubahiriza mu buryo bungana ku bihugu byose, ibinini n’ibito.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yabwiye aka kanama ko aho kubahirizwa kw’itegeko mpuzamahanga, bigaragara ko ibihugu bikomeye ari byo bigena ibyemewe n’ibitemewe.

Ati "Ku bihugu bikomeye, ni urukuta rugaragaza ibyemewe n’ibitemewe mu gihe cy’ubwumvikane buke, amacakubiri n’intambara yeruye.”

Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko kugira ngo itegeko mpuzamahanga ryubahirizwe uko bikwiye, imiryango yo mu turere na mpuzamahanga ikwiye kubigiramo uruhare, ubufatanye bw’inzego za Loni bukongererwa imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa