U Rwanda rwasabye Perezida wa Ghana gushyigikira Mushikiwabo
Yanditswe: Saturday 11, Apr 2026
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, ubutumwa bwa Perezida Kagame, bumusaba kuzashyigikira Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umuyobozi wa OIF.
Minisitiri Nsengimana yagiriye uruzinduko muri Ghana ku wa 10 Mata 2026.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko muri uru ruzunduko, Nsengimana yashyikirije John Dramani Mahama ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda “busaba Ghana gushyigikira kandidatire y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri manda nshya.”
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru ya OIF muri manda ya 2027-2030 azabera mu nama itaha y’Abaminisitiri bagize uyu muryango tariki 15-16 Ukuboza muri Cambodge.
Ibikorwa byo gutanga kandidatire bizarangira ku wa 15 Gicurasi. U Rwanda rwatanze Mushikiwabo nk’umukandida, aho aramutse atowe azayobora manda ya gatatu.
Kugeza ubu, abandi bamaze gutangaza ko baziyamamaza harimo Umunya-Romania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.
Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri RDC wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, ubutumwa bwa Perezida Kagame



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *