U Rwanda rwashimangiye inzira y’ibiganiro nk’igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC
Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yagaragarije ko inzira y’ibiganiro ari cyo gisubizo mu gushaka umuti urambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2025, ubwo yakiraga abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa bagiriye uruzinduko mu Rwanda,
Dr. Kalinda yavuze ko uru ruzinduko ari ingenzi mu kongera imikoranire hagati ya APF n’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, gukomeza guha agaciro uruhare rw’u Rwanda muri uwo muryango no kuganira ku bibazo by’ingutu bijyanye na dipolomasi y’inteko, amahoro n’umutekano mu karere.
Yashimye APF ku cyemezo cyafatiwe i Montréal muri Nyakanga 2024, cyemeza ubufatanye mu gushakisha ibisubizo birambye ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke muri ako gace gifite imizi ikomeye mu mateka ya RDC, harimo ubukoloni, Jenoside yakorewe Abatutsi, intege nke z’inzego za Leta n’imiyoborere mibi.
Yakomeje ati “Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC ni amwe mu arambye kandi akomeye muri Afurika. Afite imizi ishingiye ku mateka, politiki, ubukungu ndetse n’imiterere y’akarere.”
Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari Abanyarwanda benshi barimo n’abakoze Jenoside binjiye mu Burasirazuba bwa Congo, bashinga umutwe wa FDLR wakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “U Rwanda rufite impungenge zikomeye kubera umutwe wa FDLR, wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri hafi y’umupaka warwo muri RDC. Hari kandi ibimenyetso simusiga byerekana ubufatanye bwa FDLR n’ingabo za FARDC.”
Dr. Kalinda yanenze Guverinoma ya RDC ku bwo kutemera ibiganiro n’umutwe wa M23, ibintu byatumye urujijo rwiyongera ku kibazo cy’akarere.
Yavuze kandi ko u Rwanda rushyigikiye igisubizo cya politiki n’imbaraga za dipolomasi mu gukemura iki kibazo, asaba amahanga kutagira uruhande ahengamiraho.
Yanashimye uruhare rwa Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, washyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ngo ayobore ibiganiro bigamije kugarura amahoro.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, APF, Hilarion Etong, yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari bimaze igihe ariko hifuzwa uruhare rw’abagize inteko ishinga Amategeko mu gushaka umuti urambye.
Ati “Hashize imyaka irenga 30 akarere k’Ibiyaga Bigari karangwa n’amakimbirane akomeye ashingiye ku mateka, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’akarere, cyane cyane abatuye ku mipaka y’u Rwanda na RDC. Turifuza ko abagize Inteko Ishinga Amategeko nabo bagira uruhare rugaragara mu rugendo rwo gushakira amahoro aka karere.”
Yibukije ko iyi gahunda yabo itagamije gusimbura izindi nzira za dipolomasi zisanzweho nk’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gahunda ya Luanda, iya Nairobi, n’izindi nk’ubuhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yasobanuye ko izi ntumwa zizakomeza kugirana ibiganiro n’inzego za Leta, abadepite, abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo basobanukirwe imizi y’ibibazo n’uburyo bishobora gukemuka binyuze mu nzira ya politiki n’ubwumvikane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *