Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yishimira imikoranire ifitanye n’Igihugu cya Pologne kuko bigaragaza ko itanga inyungu nyinshi ku mpande zombi.
Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, mu kiganiro cyiswe Leaders Forum Powered by Polond.
Amb Nduhungirehe yagize ati: “Pologne ni igihugu gifite akamaro kanini ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange […] u Rwanda na Polonye bifitanye umubano mwiza cyane. Hari ishoramari ry’Abanyapolonye ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego z’uburezi, umutekano, ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Murabizi ntiduhuje amateka n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ajyanye n’ubukoloni. Bafite ibitekerezo n’icyerekezo byiza kandi bishya kuri Afurika.”
Yakomeje agaragaza ko Igihugu cya Pologne cyafunguriye amarembo abantu, mu bihugu by’u Burayi ariko by’umwihariko agaragaza muri Afurika ko ahantu heza ho gushora imari.
Yagaragaje ko u Rwanda rwishimira umubano mwiza rufitanye na Pologne kandi rwamaze gufungurayo Ambadasade mu 2021.
Yavuze ko hari kompanyi ya Pologne LuNa Smelter Ltd ikorera mu Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi bukomeje guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rukomeje umuhate warwo wo guteza imbere ubucuruzi ruhuriyeho na Pologne ndetse no gusigasira umubano mu bya dipolomasi.
Uwo muyobozi yanakomoje ku buryo Afurika yakwishamo ibisubizo by’ibibazo ifite, nk’Umugabane ufite umutungo kamere uhagije, n’urubyiruko, ariko hakabura ubufatanye bw’ibihugu ndetse no gushyigikira ibikorwa by’iterambere binyuze mu kubyaza umusaruro ubumenyi buhari bwo gukoresha ikoranabuhanga.
Ati: “Dufite ikoranabunga ry’ubwenge buhangano (AI). Dukeneye mbere na mbere nk’Abanyafurika, gusobanukirwa ko dufite amahirwe yo kwishyira hamwe tukubaka ihuriro rikomeye rya politiki n’ubukungu, ryatuma dushobora kugirana imikoranire n’amasezerano ku rwego rumwe n’ibihugu bikomeye ku Isi tubona uyu munsi muri Amerika, u Bushinwa n’ahandi.”
U Rwanda na Pologne bisanzwe bibanye neza
Muri Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.
Ayo masezerano yarimo arebana n’ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu, ajyanye n’ikoranabuhanga rifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.
Yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo byahuje Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku kurushaho kunoza umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Pologne bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi.
Ati: “Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho. Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe, bityo turabashimiye.”
Yakomeje agira ati: “Imikoranire yacu mu burezi yatanze umusaruro mwiza, aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi. Nyakubaha Perezida niteguye gufatanya na we kwitabira inama y’ubucuruzi ihuza abacuruzi bo mu Rwanda na Polish.”
By’umwihariko ku birebana n’amasezerano yasinywe, Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’inzego ibihugu byombi byemeye gufatanyamo rifasha ibihugu byombi kubaka ubushobozi bwihanganira ingorane mpuzamahanga zirimo n’iziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Yaboneyeho gushimangira ko muri rusange, u Rwanda na Pologne bimaze kugera kuri byinshi bifatanyije, aho Ambasade zikorera mu bihugu byombi zitezweho kurushaho gushimangira iyo ntambwe nziza ikomeje guterwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *