skol
fortebet

U Rwanda rwashyikirije Amerika ibimenyetso bishinja RDC ubufatanye na FDLR

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 03, Jul 2026

U Rwanda rwashyikirije Amerika ibimenyetso bishinja RDC ubufatanye na FDLR

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwashyikirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika amakuru n’ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, nubwo hari amasezerano y’amahoro yasinywe agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagejeje ku muhuza amakuru agaragaza uko ubufatanye hagati y’igisirikare cya RDC n’umutwe wa FDLR bukomeje. Yongeyeho ko rwamenyesheje Amerika ko Jean Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana, ndetse na Fabien Singaye bakiriwe i Kinshasa.

Yasobanuye ko Jean Luc Habyarimana yagaragaye mu mafoto yafatiwe i Kinshasa, mu gihe Fabien Singaye ari umwe mu bahoze bakorera Leta ya Habyarimana, aho yigeze kuba umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi. Singaye ashinjwa kuba yarakurikiranaga Abatutsi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Minisitiri Nduhungirehe yanenze imyitwarire ya Leta ya RDC, avuga ko nubwo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro abifashijwemo na Amerika mu mwaka ushize, itigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa. Yavuze ko aho gusenya umutwe wa FDLR nk’uko ayo masezerano abiteganya, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje kuwutera inkunga mu buryo bwa gisirikare.

Yatanze urugero rw’ibyabaye nyuma y’itangazo ry’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC, Lt Gen Jacques Ndulu Ychaligonza, wari watangaje tariki ya 29 Werurwe 2026 ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bitangiye. Nduhungirehe yavuze ko hashize iminsi ibiri gusa, kajugujugu ebyiri zoherejwe muri Walikale zitwaye intwaro, amasasu n’amafaranga bigenewe FDLR, kandi ko ayo makuru yose yashyikirijwe ubuyobozi bwa Amerika.

Ku wa 27 Kamena, Massad Boulos, umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, yabwiye Akanama k’Umutekano ka Loni ko Leta ya RDC itubahirije ibyo yiyemeje byo gusenya FDLR nibura mu bice igenzura.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba n’umuhuza ubwe yemera ko RDC itarubahirije inshingano zayo bikwiye gukurikirwa n’ingamba zifatika. Yagaragaje ko niba ubuhuza bukorwa mu buryo butabogamye, hakwiye gushyirwaho igitutu cyangwa ibihano bishobora gutuma Kinshasa yubahiriza amasezerano y’amahoro no guhagarika ubufatanye n’umutwe wa FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa