Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko u Rwanda rufata mu buryo bukomeye cyane icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, ashimangira ko n’iyo hagaragaye umurwayi umwe gusa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na CGTN Africa, yavuze ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, ariko asobanura ko hatanzwe imbaraga zidasanzwe mu kuyikumira kugira ngo itinjira mu gihugu.
Yagize ati, u Rwanda rudashaka na gato kubona n’umuntu umwe wanduye, kuko byahungabanya inzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukungu n’imibanire mpuzamahanga, bitewe n’uburyo iki cyorezo gitera ubwoba n’ihungabana aho kigeze hose.
Yasobanuye ko iyo Ebola igeze mu gace runaka, akenshi bigorana kongera gusubiza ibintu mu buryo busanzwe, bityo ko kuyikumira hakiri kare ari byo bifite akamaro kanini kurusha kuyirwanya yamaze gukwirakwira.
Mu ngamba zashyizweho harimo gukaza igenzura ku mipaka, aho abinjira n’abasohoka basuzumwa, ndetse n’abagaragaza ibimenyetso bagashyirwa mu kato kugira ngo batanduza abandi.
Minisitiri Nsanzimana kandi yashimangiye ko guhangana n’iki cyorezo bisaba ubufatanye bw’ibihugu, cyane cyane ibikiri hafi y’aho cyagaragaye. Yavuze ko gutanga ubufasha aho kiri ari imwe mu nzira nziza zo kukirinda gukwira mu karere.
Ati, nubwo u Rwanda rutari rwagerwaho n’iki cyorezo, rukomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugihashya rufatanyije n’inzego mpuzamahanga zirimo Africa CDC na OMS.
Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yatangiye kugaragara mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati muri Gicurasi 2026. Kuva icyo gihe, umubare w’abayanduye wakomeje kwiyongera, ndetse hari n’abo imaze guhitana.
Amakuru aheruka agaragaza ko abarenga 800 bamaze kuyandura, mu gihe abarenga 190 bamaze gupfa, abandi bake bakaba baratangiye gukira. No muri Uganda hagaragaye abanduye bake, byemezwa ko baturutse muri RDC.
Nubwo kuri ubu nta rukingo cyangwa umuti wihariye wa Ebola ya Bundibugyo uraboneka, abaganga bavuga ko kuvura ibimenyetso no kwitabwaho hakiri kare bishobora gufasha umurwayi kugira amahirwe yo gukira.
Ibi byose ni byo bituma u Rwanda rukomeza gukaza ingamba zo kuyikumira, mu rwego rwo kurinda abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *