U Rwanda rwashyize inkunga mu kigega gishya gifasha IOM kuzuza inshingano
Yanditswe: Tuesday 16, Sep 2025
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko u Rwanda rwinjiye mu banyamuryango ba mbere b’ikigega cyaryo gishyirwamo inkunga yihariye yo kurifasha gukemura ibibazo by’abimukira, runatanga inkunga yarwo.
Iki kigega kizwi nka ‘Resilience Fund’ cyatangijwe tariki ya 26 Kamena 2025 ubwo IOM yamurikaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024. Icyo gihe yamenyesheje abanyamuryango ko ikeneye miliyoni 100 z’Amadolari zayifasha mu bikorwa by’ubutabazi by’ingenzi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko iyi nkunga y’u Rwanda ishimangira uburyo rwiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo abimukira bahura na byo.
Iti “Iyi nkunga ishimangira uburyo u Rwanda rwiyemeje kudacogora mu gushyigikira ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abimukira buhuriweho kandi bwita ku bantu, binyuze mu biganiro, ubufatanye no gushyigikirana.”
Umuyobozi Mukuru wa IOM, Amy Pope, yatangaje ko inkunga ifatika u Rwanda rwatanze izafasha uru rwego gukora inshingano mu buryo bwihuse kandi bworoshye, rugere ku bagenerwabikorwa ahantu hose kandi mu gihe gikwiye.
Yagize ati “Inkunga y’u Rwanda ifasha IOM gukomeza gukora byihuse, kuzuza inshingano no kwitegura gufasha abaturage ahantu hose kandi mu gihe cyose ikenewe cyane. Ishimangira intego y’ubukangurambaga: gukusanya ubushobozi bufite intego yo gufasha IOM gukemura ibibazo byihuse, kongerera imbaraga ibikorwa byayo, no gukomeza ubushobozi bwacu.”
IOM isobanura ko mu 2024 yafashije abimukira barenga miliyoni 26,4 mu bihugu 186. Muri Kamena 2025, Amy yagaragaje ko abakeneye ubutabazi bakomeza kwiyongera, kandi ko kubona amafaranga ahagije bikomeje kugorana.
U Rwanda rwinjiye mu bihugu biteye intambwe ya mbere mu gushyigikira IOM binyuze muri iki kigega, rusanzwe rucumbikira by’agateganyo abimukira bafungirwa muri Libya mu gihe bashaka kujya i Burayi.
Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ishami rya Loni rishinzwe impunzi, HCR, n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2019, ateganya ko ruzajya rwakira aba bimukira mu gihe bagishakirwa ibihugu bazatuzwamo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *