skol
fortebet

U Rwanda rwatangiye gukingira virusi itera SIDA

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA, u Rwanda rwatangije ikoreshwa ry’urushinge rwa PrEP rukora igihe kirekire aho rwitezweho gufasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi.

Sponsored Ad

PrEP ni umuti wifashishwa mu gukumira kwandura virusi itera SIDA ukaba ukora mu mubiri aho uremamo ubwirinzi bukomeye butuma virusi itabona aho yikinga igihe umuntu ahuye nayo.

Ku itariki ya 3 Mutarama 2025 urushinge rwa PrEP rwiswe Cabotegravir (CAB-LA) rwatangijwe ku mugaragaro mu bigo nderabuzima bibiri byo muri Kigali aribyo Gikondo na Busanza. Uyu mushinga uri mu cyiciro cyo kugerageza kandi biteganyijwe ko ushyizwe mu bikorwa neza hashobora gukorwa gahunda yo kurukwirakwiza mu gihugu hose.

Dr. Basile Ikuzo, Umuyobozi w’Ishami ryo gukumira SIDA mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yasobanuye ko uru rushinge rutangwa rimwe mu mezi abiri. Ibi bigabanya imbogamizi zaterwaga no gufata ibinini buri munsi bityo bigafasha kongera imikoreshereze no korohereza ababikeneye.

Iki gikorwa kigamije gufasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina (MSM), abafite abo babana bafite ubwandu (discordant couples) hamwe n’abangavu n’abakobwa bakiri bato.

Dr. Ikuzo yagize ati: “Uru ni serivisi igenewe abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, cyane cyane abahura n’imbogamizi zo gufata imiti ya buri munsi. Urushinge rushobora no kugabanya isoni n’ikimwaro gikunze kugaragara ku bakoresha PrEP yo mu binini cyane cyane urubyiruko.”

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwagabanyije umubare w’abandura virusi itera SIDA buri mwaka, bava ku 10,000 bagera kuri 3,000. Dr. Ikuzo yavuze ko kongera amahitamo mu gukumira iyi virusi ari ingenzi mu gukomeza kugera ku ntego yo kuyirandura.

Mu gihe cy’umwaka umwe w’igerageza, abatewe uru rushinge bazajya bakurikiranwa kugira ngo hamenyekane niba umubiri wararwakiriye neza kandi ruri gukora akazi rushinzwe mu mubiri. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi nibyo bizashingirwaho mu gufata umwanzuro ku rwego rwo kurukwirakwiza cyangwa gukomeza gukoresha gusa PrEP yo mu binini.

Nk’uko bimeze kuri serivisi zindi zo gukumira virusi itera SIDA mu Rwanda uru rushinge rwa PrEP rwitezweho gutangwa ku buntu. RBC yateguye kandi gahunda yo kwigisha abaturage ku byiza by’uru rushinge aho umuyobozi w’iki kigo yavuze ko ubukangurambaga bwatangiye mu Kuboza 2024 kandi bwitezwe gushyirwa ku rwego rwo hejuru mbere y’uko Kamena 2025 irangira.

U Rwanda rwamaze kugera ku ntego ya “95-95-95” yashyizweho na UNAIDS aho igamije ko 95% by’abanduye bamenya ko banduye, 95% byabo bakabasha kwivuza, 95% bagafata imiti igabanya ubukana. Iki gikorwa gishya ni indi ntambwe ifasha igihugu mu rugendo rwo guhashya virusi itera SIDA burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa