skol

U Rwanda rwatanze umucyo ku mpamvu ruzakura ingabo muri Mozambique

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku makuru y’uko rwiteguye gucyura ingabo rwohereje muri Mozambique kurwanya iterabwoba ryari ryarayogoje Amajyaruguru y’icyo gihugu.

Yashimangiye ko nta gushidikanya, u Rwanda ruzakura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado, igihe hazaba hatabonetse inkunga ihoraho yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kandi biri mu nyungu z’abakomeje guhindanya isura y’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitazakurwa mu Ntara ya Cabo Delgado kuko Umuryango w’Ububwe bw’u Burayi (EU) wahagaritse inkunga gusa, ahubwo bizakorwa kuko ubwitange bwazo bukomeje guteshwa agaciro n’ababifitemo inyungu.

Yagize ati: “Ntabwo twishyuye amagana ya miliyoni z’amadolari ya Amerika cyangwa ngo ingabo zacu za RDF zitange ikiguzi kiruta ibindi zigarura umutekano mu Karere kacu, zifasha abataye ibyabo kubisubiramo, abana bagasubira ku ishuri, ubucuruzi bukongera gufungura n’Ishoramari rikomeye muri Gaze (LNG) rigasubukurwa, kugira ngo abasirikare bacu b’agaciro bakomeze gucunaguzwa, basigwa icyasha, banengwa cyangwa bahanwa n’ibihugu byungukira cyane mu butabazi bwacu muri Mozambique.”

Minisitiri Nduhungirehe yabikomojeho ashyira umucyo ku makuru avuga ko u Rwanda “rushobora gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado” kubera ko EU yatangaje ko ihagaritse inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yatanze kuva mu 2022.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo na we yashimangiye ko amafaranga u Rwanda rushora muri ibi bikorwa byo guhangana n’iterabwoba kuva mu 2021 akubye nibura inshuro 10 iyo nkunga ya EU.

Impuguke mu bya bya politiki y’Akarere zivuga ko kubura Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado ari ukongerera imbaraga ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah wa Jamaah (ASWJ) byigaruriye iyo Ntara mu gihe cy’imyaka ine kubitsimbura byarananiranye.

Ubwo u Rwanda rwoherezaga abasirikare n’abapolisi muri Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Mozamique, ukwezi kumwe kwari guhagije ngo uwo mutwe w’iterabwoba wirukanwe wari warashinzemo ibirindiro.

Nyuma yo kwirukana ibyihebe, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zakomeje gukurikirana ibyihebe mu ndiri zabyo, kugeza ubwo uduce twari tumaze igihe tudatuwe twongeye guturwa n’ibikorwa by’iterambere bigasubukurwa .

Nubwo iterabwoba ryacogojwe, kugeza n’uyu munsi hari impungenge z’uko ibyihebe byahungiye mu bice bitandukanye byakongera kwigarurira Cabo Delgado.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa