skol
fortebet

U Rwanda rwatashye ku mugaragaro ambasade yarwo i Budapest muri Hongiriya

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Budapest muri Hongiriya, yafunguwe mu mwaka wa 2024

Sponsored Ad

Ni Ambasade yatashywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, ashimangira ko ari inyongera nziza cyane kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bice bitandukanye ku Isi.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Hongiriya, rugamije kurushaho kwimamaza umubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Budapest, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubutwererane rufitanye na Hongiriya.

Yagize ati: “U Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano rufitanye na Hongiriya. Turashaka kuwugeza ku rundi rwego tureshya ishoramari ry’abikorera. Twiteguye kubakira kuri iyo ntera mu kurushaho kwagura ubutwererane, ubucuruzi n’ishoramari, kongera intsinzi duhuriyeho haba ku bihugu n’abaturage babyo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigira uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika, aho rufite abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro.

Yahamije ko umutekano w’Afurika ari uwabo, bityo biteguye gukorana n’u Rwanda muri urwo rwego.

Ati: “Umutekano w’Afurika ni uwacu kubera ko hatabayeho kubona umutekano n’imirimo, abantu bazahungira i Burayi. Njye na Minisitiri Nduhungirehe twaganiriye ku bijyanye n’ubwimukira, umutekano n’umubano ushingiye ku bukungu.”

Ambasade yatashywe ku mugaragaro izafasha mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi, mu bucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongiriya ni Margueritte Francoise Nyagahura, akaba yarashyikirije Perezida wa Hongiriya Dr. Tamás Sulyok inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda ku wa 26 Werurwe 2024.

Ibihugu byombi bimaze kubaka umubano ushingiye ku bufatanye aho mu mwaka wa 2023, uwahoze ari Perezida wa Hongiriya Katalin Novák yasuye u Rwanda, bishimangira ubushake bwa politiki mu gukorana mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ibijyanye n’ingufu, amazi, ubucuruzi, n’umubano mu bya dipolomasi.

Urwo ruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano arimo ay’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu ndetse bemeranya guhana amahugurwa no gufashanya kubaka ubushobozi.

Hongiriya kandi yemeye gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge.

U Rwanda na Hongiriya kandi byasinyanye amasezerano yo koroshya ingendo kugira ngo imigenderanire mu bucuruzi n’ubukerarugendo ku mpande zombi byorohe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa