U Rwanda rwatije ikigo cyo muri Brasil ubutaka bwo gukoreraho uruganda rw’inyama z’inka
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Inama y’Abaminisitiri yatije ikigo cy’Ubucuruzi Planner Corretora de Valores SA ubutaka bwa Leta kugira ngo gikorereho urganda rw’inyama z’inka mu rwuri rw’i Gako mu karere ka Bugesera.
Hariya i Gako, u Rwanda rusanzwe ruhafite umushinga w’uruganda rw’inyama z’inka, Gako Meat Project yari ifitwe na Gako Meat Company.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwatangiye inzira yo gushaka umushoramari mpuzamahanga ukomeye wo gukomeza uyu mushinga, ku buryo byari biteganyijwe ko waba wamaze kubona nyirawo mu mpera z’umwaka ushize.
Muri Mata 2024, ni bwo Leta yari yaguze imigabane yose yari ifitwe n’abashoramari bigenga, bituma Gako Meat Company iba ikigo cya Leta uko yakabaye.
Ubuyobozi bwari bufite gahunda yo kugurisha uyu mushinga wose uko wakabaye ku mushoramari ufite ubunararibonye, ubushobozi bukomeye mu by’imari, kandi usanzwe azwi ku masoko mpuzamahanga y’inyama.
Umuyobozi w’iyi Company Didace Rushigajiki. mu ntangiroro za Werurwe 2025 yavuze ko uyu mushinga wari ufite inka zisaga 6,700, kandi hakaba hari gahunda yo kongera umubare wazo mu rwego rwo kongera umusaruro w’inyama z’inka.
Mu gushyigikira iri terambere, harimo gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro w’ibiryo by’amatungo no kunoza gahunda zo kuhira imyaka.
Ni yo mpamvu hegitari 1,050 z’ubutaka zari mu kuhira, aho hegitari 310 zariho ibigori, ariko nyuma hagombaga kwiyongeraho n’izindi 700.
Uyu mushinga kandi wateganyaga gushyiraho uruganda rukora ibiryo by’amatungo, hagamijwe kubona ibiryo bihagije kandi bihoraho by’amatungo, ibigori bikaba ikiribwa cy’ibanze cyari gushingirwaho.
Ni umushinga wateganyaga kujya ugurisha inka 500 buri kwezi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *