U Rwanda rwerekanye uko rubona politiki y’ubu mu Nama y’Umutekano y’i Munich
Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026
Itsinda ry’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ryitabiriye Inama y’Umutekano iri kubera i Munich mu Budage.
Iyi nama izwi nka ‘Munich Security Conferance 2026: MSC 2026’ yatangiye kuba ku wa 13, ikazageza ku wa 15 Gashyantare 2026. Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo ku migabane itandukanye igize Isi.
Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yashyize kuri X mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare, yavuze ko “itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye ibiganiro bitandukanye, risangiza abitabiriye inama uko u Rwanda rubona imigendekere y’ibihe bya politiki mpuzamahanga muri iki gihe.”
Yakomeje iti “Hanabayeho inama z’ibihugu hagati yabyo n’abahagarariye za guverinoma z’ibihugu by’inshuti, zigamije guteza imbere inyungu rusange z’impande zombi.”
MSC 2026 iri kuba ku nshuro ya 62. Iri kubera kuri hoteli za Bayerischer Hof na Rosewood Munich zose ziherereye i Munich mu Budage.
Byari biteganyijwe ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 50 n’abandi bo mu nzego zifata ibyemezo zitandukanye, hagamijwe kuganira ku bibangamiye umutekano w’Isi.
Inama y’Umutekano iri kubera i Munich mu Budage yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse ku migabane y’Isi
Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta (ibumoso) yitabiriye Inama y’Umutekano iri kubera i Munich mu Budage

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *