skol
fortebet

U Rwanda rwijeje Papa Leo XIV ubufatanye mu kwimakaza amahoro

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika muri Misa yo gushimira Imana yabahaye Umushumba mushya wa Kiliziya Papa Leo XIV, imwifuriza ihirwe mu mirimo mishya ndetse imwizeza ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’amahoro yasabye Isi.

Sponsored Ad

Ibyo byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yifatanyaga n’abakirisitu muri iyo Misa yabereye muri Paruwase ya Regina Pacis i Kigali.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yakiranye ibyishimo itorwa rya Papa Leo XIV, kandi ko u Rwanda rwishimira intambwe nziza imaze kugerwaho mu kunoza umubano warwo na Kiliziya Gatolika.

Yagarutse ku butumwa bwa mbere Papa Leo XIV yatanze akimara gutorwa bwo kwimakaza amahoro, avuga ko akwiye kwimakazwa kandi akaba umurage kuko ari yo atuma itembere riramba.

Yagize ati: ”Ni ikimeneyetso cyiza cy’ibyo atwifuriza twese. Natwe dukwiye guharanira ayo mahoro. Mureke amahoro aganze mu miryango yacu aho turi hose duharanire kubana mu mahoro ibi bizatuma tubana neza kandi binadufashe iterambere ryacu rigere kure. Nta terambere rishoboka mu gihe abaturage badatekanye.”

Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko ubwo butumwa bushyigikiwe ndetse aha abakorisitu umukoro wo kuzimufashamo.

Yagaragaje ko u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Kiliziya Gatolika ushingiye ku mibirereho myiza, ubukungu n’iterambere ry’abaturage kandi bikwiye ko ukomeza.

Yongeye kwitsa ku bufatanye bwiza bwaranze u Rwanda na nyakwigendera Papa Francis, aboneraho gusaba Papa Leo XIV gutera ikirenge mu cye.

Yagize ati: “Turizera ko Papa Leo azakomereza aho Papa Francis yari agejeje kandi natwe tumwijeje gukomeza gukorana neza na Kiliziya Gatolika nkuko bisanzwe.”

Leta y’ u Rwanda yagaragaje ko itewe ishema no kuba bwa mbere mu mateka y’u Rwanda itorwa rya Papa ryitabiriwe n’Umunyarwanda, ishimira Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda kubw’icyo gikorwa.

Papa Leo XIV mu butumwa yatanze mu ijambo rya mbere agitorwa ku wa 08 Gicurasi 2025, nubwo yatanze mu Misa ya mbere yosomeye abakirisitu kuri iki Cyumweru, yasabye Isi guhagarika intambara ikimakaza amahoro.

Ubutumwa bw’mahoro yabutanze mu gihe Isi ikomeje kugarizwa n’intamabara.

Umugabane wa Afurika by’umwihariko Akarere u Rwanda ruherereyemo, na ko kari mu twugarijwe aho mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo imirwano ikomeje hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe nubwo hari ibiganiro by’amahoro byatangiye.

Papa Leo XIV mu Misa yavuze ko atifuza ko habaho intambara ya gatatu y’Isi bityo ko ibihugu nka Ukraine n’u Burusiya, Isiraheli na Palestine n’ibindi bihanganye mu ntambara byayihagarika.

Yagize ati: “Intambara ntizongere, ibyo kurwana intambara ya gatatu y’Isi birangire. Ndahamagarira ibihugu ku Isi nsubiramo ngo intambara ntizongera.”

Yavuze ko umutima we washeguwe n’ubuzima bw’abantu bibasiwe n’intambara n’uburyo yabagizeho ingaruka ubwo ari bwo bwose.

Ubutumwa bwa Papa bwakiranywe akanyamuneza kuva ku nshuro ya mbere abutanga aho yashimangiye ko Isi ikeneye urukundo no kubana mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa