skol

U Rwanda rwikomye RDC ishoza imirwano yatsindwa ikiriza

Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana abayobozi ba RDC bayishinja kurenga ku masezerano, nyamara ari bo barenga ku gahenge bagashoza intambara ihitana ubuzima bw’abaturage, bakavuga ibinyoma ko intandaro ari u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko Leta ya RDC idashobora gukurikirana inzira yo guhagarika imirwano kandi ari yo gashozantambara.

Yasubizaga Minisitiri w’Itangazamakuru Patrick Muyaya, wasobanuraga ko Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rurenga ku masezerano rugaba ibitero muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo byegekwa ku Rwanda ni intambara ishyamiranyije abarwanyi ba AFC/M23 n’ihuriro rigizwe na FARDC, Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’abandi.

Mu gihe RDC ikomeje gukorana bya hafi n’u Burundi mu guhangana na M23, Muyaya we yavuze ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma yo gushaka guteza intambara y’Akarere.

Yolande Makolo yamaganye amagambo y’abayobozi ba Congo bavanga ibibazo bibiri bitandukanye, ashimangira ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’imirwano ikomeje muri Kivu y’Amajyepfo.

Yanenze Leta ya Congo ikomeje kwiriza kandi ibizi ko irenga ku masezerano yagiranye n’umutwe wa AFC/M23 yo guhagarika intambara no gufata izindi ntambwe ziganisha ku mahoro.

Yagize ati: “Ibyo binyoma birahagije. RDC ntishobora kuba umugenzuzi wo guhagarika imirwano mu gihe namwe ubwanyu murimo kurenga ku masezerano yo gutanga agahenge, ndetse mutanafite umugambi wo kubaha amasezerano ya Washington RDC mwamaze gushyiraho umukono.”

Kugeza ubu, abarwanyi ba AFC/M23 bamaze gufata umujyi wa Uvira, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ryahungiye mu Burundi, mu gihe abandi berekeza i Kalemie.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 butangaza ko butazateshuka ku gushyigikira ibiganiro by’amahoro bya Doha bahuriramo na Guverinoma ya RDC, ariko aya yo muri Washington ntabureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa