U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe RDC yubahirije ibyo isabwa-Paul Kagame
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye kandi rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe RDC yakubahiriza inshingano zayo nk’uko ziteganyijwe mu masezerano ya Washington ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mpera z’umwaka ushize.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje ko uko iminsi ishira, uburenganzira bw’igihugu n’inshingano zacyo mu guharanira umutekano wacyo n’abaturage bacyo bitigeze bihinduka kuri buri gihugu kandi ko n’u Rwanda rwakomeje kwicungira umutekano.
Umukuru w’Igihugu yakomoje ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekana ko atari mashya, ahubwo amaze igihe kirekire asa n’ayirengagizwa n’ibihugu bikomeye byakabaye bifasha mu gutanga igisubizo.
Yongeye kugaragaza ko nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR wacumbikiwe n’ubutegetsi bwa RDC buwuha ubufasha, ibikoresho ndetse unashyirwa mu ngabo z’icyo gihugu, ibituma ukomeje gukora nta cyo wikanga.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko bisa n’aho uburyo bwo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba usanga busa naho hari uruhande rumwe rwikorezwa umutwaro wose kandi bitatanga igisubizo cy’ukuri.
Yasabye ko gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakemurwa n’uko impande zifitanye ikibazo zibazwa inshingano ku buryo bungana.
Yakomeje yerekana ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe cyose RDC yaba ishyize mu bikorwa inshingano zayo nk’uko biteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington muri Amerika mu Ukuboza 2025.
Ati “U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza. Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.”
Yasobanuye kandi ko ayo masezerano areba impande eshatu zirimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko kugira ngo ashyirwe mu bikorwa ari uko buri ruhande rukora inshingano zarwo.
Ati “Kugira impande eshatu, muri uru rugendo, hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ni rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo. Ntabwo nzi ibyo twakabaye twitega muri ibyo. Aho ni ho usanga turi. Aya masezerano ashyizwe mu bikorwa, yaha impande zose umutekano, ukenewe kandi bikwiye n’ubufatanye mu by’ubukungu.”
Amasezerano arimo ingingo nk’ijyanye no gusigasira ubusugire bw’ibihugu no kwirinda ubushyamirane, gusenya imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho, gucyura impunzi n’ibikorwa by’ubutabazi, uruhare rwa MONUSCO n’izindi nzego ndetse n’amahame y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu.
Harimo ko impande zombi zemeranyije ko ubusugire bwa RDC bugomba kubahirizwa. Zemeje gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi (CONOPS) yemerejwe mu biganiro bya Luanda tariki ya 31 Ukwakira 2024.
Zemeranyije kandi ko ubusugire bw’u Rwanda bugomba kubahirizwa, hasenywa umutwe wa FDLR nk’uko biteganywa muri CONOPS.
Yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’umwizerwa kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rwanakora.
Yashimangiye ko u Rwanda rwihaye isezerano ry’uko rutazongera gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo ukundi, yemeza ko u Rwanda ruzikorera mutwaro warwo.
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda akanaba Uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yashimye u Rwanda uburyo rukomeje kwimakaza ubufatanye n’ibindi bihugu.
Yanarushimiye ko rwabashije kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ikagenda neza ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre, aho bakiriye ku meza abambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe RDC yakuzuza inshingano zayo



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *