Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko u Rwanda ruteganya kuvana amashanyarazi angana na megawatt 100 muri Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu.
Mu 2025 amashanyarazi akomoka kuri gaz méthane yo mu Kivu yihariye 21% by’amashanyarazi yose u Rwanda rufite.
Muri raporo yashyizwe hanze, RDB yavuze ko “gihe gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu itanga 21% by’amashanyarazi y’igihugu (angana na megawatt 82 ndetse harateganywa megawatt 100).”
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG), Théoneste Higaniro, yabwiye The New Times ko megawatt 82 z’amashanyarazi zirimo megawatt 26 atunganywa na KivuWatt na megawatt 56 z’amashanyarazi atunganywa n’uruganda rwa Shema Power Lake Kivu.
Higaniro yatangaje ko ariko “Megawatt 100 zitaragerwaho.”
Amashanyaerazi u Rwanda rutunganya yakomeje kwiyongera ava kuri megawatt 238.36 mu 2020/202 agera kuri megawatt 404.6 mu Ukuboza 2026, aho abarenga 85,4% batuye mu Rwanda bagerwaho n’amashanyarazi.
Ingo zo mu Rwanda zirenga 60,1% zari zifatiye amashanyarazi ku miyoboro migari, mu gihe 25,3% zifite amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba.
Mu 2034 byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutunganya megawatt 1.066 nk’uko gahunda ngari ya REG y’imyaka 10 ibigaragaza.
Muri Nzeri 2025 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzashora arenga miliyari 1$ mu mishinga izafasha kubona megawatt 1.000 zizaba zikenewe mu mirimo itandukanye y’igihugu.
Amashanyarazi u Rwanda ruteganya ni ay’amoko atandukanye. Rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruteganya ko ruzababona megawatt 57,7 zikomoka ku ngomero z’amazi.
Bizagirwamo uruhare runini n’Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho ‘dam’ izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y’amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.
U Rwanda kandi ruri guteganya megawatt 200 zizakomoka ku mu shinga w’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Hitezwe kandi na megawatt 100 zizaturuka mu baturanyi bijyanye n’ubufatanye busanzweho n’izindi megawatt 162 zizajya ziva mu karere.
U Rwanda kandi rufite umushinga ukomeye cyane wa megawatt 440 w’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire bitarenze mu 2032.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze imiyoboro ireshya n’ibilometero 38.358,83. Byitezwe ko mu 2029 Abanyarwanda bose bvazaba bagerwaho n’amashayanyarazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *