U Rwanda rwohereje abapolisi 160 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 160 bagiye koherezwa mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bazasimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri ubwo butumwa bafasha polisi ya Sudani y’Epfo kwiyubaka.
Aba bapolisi 160 bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, ku wa 10 Gashyantare 2026.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, buvuga ko abahanuwe bagiye gusimbura abari bamaze umwaka mu kazi.
Iti “Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.”
CP Vincent yasabye abagiye kujya muri ubu butumwa bw’amahoro kuzatera ikirenge mu cy’ababanjirije kugira ngo bakomeze guhagararira neza u Rwanda muri Sudani y’Epfo.
Basabwe kurangwa n’ubunyamwuga, gukorana ubushake n’ikinyabupfura mu kazi bazakorera muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mu 2015 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho kuri ubu habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi akorera Malakal no mu murwa mukuru Juba.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *