U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha
Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko ingengabitekerezo yibasira Abatutsi muri DRC barimo Abanyamulenge ikomeje kwenyegeza amarorerwa abakorerwa arimo kwicwa no kuvanwa mu byayo, kandi ko kubiceceka ari ubufatanyacyaha.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije i Vienna muri Austria mu Nama Mpuzamahanga yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Learning from the Past, Shaping the Future: Remembrance, Reconciliation and Reintegration– the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda”, igamije kwigira ku hahise no kugena ahazaza heza, hashingiwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’uburyo rwiyubatse nyuma yayo.
Muri iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’ibigo n’inzego zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Austria ndetse n’Ishuri rikuru rya Dipolomasi rya Vienna, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo amateka y’ibyabaye mu Rwanda yigaragaza, abayihakana n’abayipfobya kimwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bagihari.
Yagize ati “Turi mu gihe aho ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana no kugoreka ibyabaye bikomeje kubaho gusa, ahubwo bigenda binaguka.”
Nduhungirehe yavuze ko abijanditse muri ibi, bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’irindi koranabuhanga rigezweho, ririmo ndetse n’iry’ubwenge bukorano.
Ati “Ubu buryo ubundi bwagakwiye kuba imbaraga zo kujya imbere, bunakoreshwa nabi mu gucura ibinyoma, kwenyegeza ivangura ndetse no kugoreka ukuri.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko nubwo amateka y’ibyabaye mu Rwanda ashaririye, hakiri ingero y’ahagaragara ibikorwa bisa n’ibyahabaye.
Ati “Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingengabitekerezo y’ubuhezanguni yibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi barimo n’Abanyamulenge ikomeje kwenyegeza akarengane, ubwicanyi ndetse n’ubuhunzi.”
Yakomeje agira ati “Tugomba kubimenya: Guceceka imbere y’ibi bimenyetso bigaragara ni ubufatanyacyaha. Twarabibonye aho kwirengagiza no kutumva ibintu kimwe bishobora kuganisha. Nk’umuryango mpuzamahanga, ntidushobora kwemera gusubiramo amakosa yo mu 1994.”
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi mu gihe urugomo n’ibikorwa bibi bikorerwa Abanyekongo b’Abanyamulenge, bikomeje gukorwa amanywa n’ijoro, bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa DRC, ariko amahanga akaba akomeje gusa nk’ayigira ntibindeba, mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko hakwiye kugira igikorwa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko guceceka ibikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi ari ubufatanyacyaha n’ababikora



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *