U Rwanda, Zimbabwe na Congo Brazzaville byagiranye amasezerano yoroshya ubuhahirane
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire azoroshya imihahiranire hagati yarwo na Zimbabwe na Congo Brazzaville, ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rwa Afurika.
Azafasha ko ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byemejwe ko bifite ubuziranenge bitazajya bigombera kongera gupimwa bigeze muri ibyo bihugu, ahubwo bizajya bikomereza ku masoko yabyo.
Ni na ko bizajya bigenda ku bicuruzwa bikomoka muri ibyo bihugu byoherezwa ku isoko ry’u Rwanda. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ku wa 06 Werurwe 2026.
Ashingiye ku mikoranire y’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, n’ibigo bya Zimbabwe na Congo Brazzaville bishinzwe ubuziranenge.
Bimwe mu biyakubiyemo ni ukwemeza ko laboratwari zo muri ibi bihugu bitatu zujuje ubuziranenge ku rwego rwizewe, ku buryo nk’ibyapimiwe mu yo mu Rwanda bitagomba kongera gupimwa bigeze muri Zimbabwe cyangwa muri Congo Brazzaville, ibizihutisha ubucuruzi bikanagabanya ikiguzi cyagendaga mu gupima ibicuruzwa inshuro irenze imwe.
Yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu y’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) yaberaga i Kigali, yigaga ku gushyiraho amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane arebana n’imyenda idoderwa muri Afurika, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo.
Isinywa ry’ayo masezerano ryakurikiwe no guha ibyangombwa inganda 32 zo mu Rwanda, bihamya ko zujuje ubuziranenge bwo gucuruza umusaruro wazo mu bihugu bya Afurika, ndetse aya mabwiriza yumvikanyweho akazakuraho kuba ibicuruzwa byazo byajya bitinda kuri za gasutamo no muri laboratwari z’ibindi bihugu hongera gupimwa ubuziranenge.
Umuyobozi wa Sosiyete Uniworks Transporters and Logistics inafite uruganda rukora akawunga mu Rwanda, yavuze ko ibyangombwa bahawe bizatuma umusaruro wabo wizerwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati ‘‘Mu by’ukuri byari bigoye ubwo twatangiraga, twatangiye dukorera muri Uganda tutaza no gukorera inaha. Ariko kugira ngo uve no muri Uganda uze gukorera inaha byari bigoye. Ariko rero niba twaguriwe amarembo yo mu bihugu bindi bya Afurika, ni ikintu gifite akamaro cyane kuri ku bucuruzi bwacu. [...], imbogamizi yari ihari, kugira ngo abantu bizere ubwiza bw’ibyo dukora, byari ikibazo. Kujya mu bindi bihugu babanzaga kongera gupima, bigatinda ndetse bigatuma utakaza n’amafaranga menshi.’’
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini ishinjwa kuvuga no gusinya amasezerano ariko ntishyire mu bikorwa ibyumvikanyweho, bityo ko igihe kigeze ngo ibihugu by’uyu mugabane bikore binyuze mu masezero nk’aya yoroshya imikoranire, ndetse akaba agiye kwihutisha ubuhahirane bw’ibihugu byayasinye.
Ati ‘‘Aya masezerano rero icyo adufasha, icya mbere ni uko adufasha ko ibicuruzwa byacu bishobora kugera mu masoko y’ibyo bihugu, ndetse agafasha ibicuruzwa by’ibyo bihugu na byo kuza ku masoko y’u Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa byakorewe muri ibi bihugu byasinye aya masezerano.’’
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari inyungu ku mpande z’ibihugu byombi, ndetse ko ku ruhande rw’u Rwanda bizarufungurira amahirwe y’ubuhahirane n’ibihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu gihe Zimbabwe iwubarizwamo.







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *