skol
fortebet

Ubu abanyarwanda bashobora kujya muri Espagne batabanje gusaba viza

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Ubu abanyarwanda bashobora kujya muri Espagne batabanje gusaba viza

Sponsored Ad

skol

Aya mabwiriza agaragaza ko abaturage b’ibihugu birenga 60 ku isi bashobora kwinjira muri Espagne batabanje gusaba viza, bakaba bemerewe kuhaguma mu gihe kitarenze iminsi 90. Muri ibyo bihugu, umunani gusa ni byo byo muri Afurika.

U Rwanda ruri mu bihugu umunani byo ku mugabane wa Afurika, abaturage babyo bemerewe kujya muri Espagne bidasabye kubanza gusaba viza, nk’uko bigaragara mu mabwiriza mashya ajyanye n’abinjira n’abasohoka muri Espagne yo mu 2026.

Mu bihugu bya Afurika byemerewe kujya muri Espagne nta viza harimo u Rwanda, Botswana, Namibia, Eswatini (Swaziland), Lesotho, Mauritius, Seychelles na Cape Verde.

Abafite pasiporo zisanzwe z’ibi bihugu bemerewe kujya muri Espagne batabanje kunyura mu buryo busanzwe bwo gusaba viza, bityo bikaborohereza ingendo ndetse bikagabanya n’amafaranga basabwaga mu kuyishaka.

Ku rundi ruhande, ibindi bihugu byinshi bya Afurika bitagaragara kuri uru rutonde biracyasabwa gusaba viza ya Schengen mbere yo gutegura urugendo rugana muri Espagne.

Ibi bishyira u Rwanda mu myanya myiza mu bijyanye no korohereza abaturage barwo mu ngendo mpuzamahanga, bikaba binagaragaza icyizere igihugu gifitiwe ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bibaye nyuma y’uko kandi u Rwanda ruherutse gufungura Ambasade ihoraho mu Gihugu cya Espagne. Iyi Ambasade ikaba yarahawe, Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugize uruhagarariye bihoraho muri Espagne ndetse anahafite icyicaro kuko ubusanzwe iyi Ambasade yari ihagarariwe na Amb. François Nkulikiyimfura ufite icyicaro mu Bufaransa.

Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Espagne, bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo ku mugabane w’u Burayi, aho rusanzwe rufitanye umubano na Espagne kuva mu 1967, nubwo kugeza ubu rwakoraga rubinyujije ku biro byarwo biri i Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa