Ubu turaryama tugasinzira – AFC/M23 nyuma y’umwaka iyoboye Goma
Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa yatangaje ko nyuma y’umwaka bigaruriye umujyi wa Goma ubwicanyi bwaharangwaga bwacitse, ndetse abahatuye baryama bagasinzira.
Corneille Nangaa yabigarutseho ku wa 12 Mutarama 2026 mu nama yahurije hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bavuye mu bice bya Lubero, Walikale, Masisi, Nyiragongo, Rutshuru n’abo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati: "Hashize umwaka uyu mujyi uvuye mu nzara z’abicanyi. Kuri ubu, ku bw’ineza y’Imana no ku bw’ubwitange bw’ingabo zacu, ariko cyane cyane ku bw’uruhare rwa buri wese, ubu turaryama tugasinzira, ibyitwaga amabandi 40 ntibikiharangwa ukundi. Ubwicanyi butagiraga iherezo, kurasa abantu, ibyo byose byabaye amateka.”
Yashimiye inzego z’umutekano zashikamye zikarinda abantu n’ibyabo nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwasahuye ibintu byinshi muri uyu mujyi.
Ati: “Imishahara yacu Kinshasa yarayihagaritse, amabanki barayafunze, ubwizigame bwacu barabwibye, bakomeje kandi kwiba mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Byose barabidufungiye; amashanyarazi, itumanaho ariko twaberetse ko turi abaturage bazi kwishakamo ibisubizo, biyemeje guharanira impinduka kugeza igezweho."
AFC/M23 yafashe Goma mu mpera za Mutarama 2025. Kuva icyo gihe igenzura uyu mujyi hamwe na Bukavu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *