skol

Ubucucike mu magororero bwagabanyutseho 24,4% mu 2024/2025

Yanditswe: Wednesday 15, Oct 2025

featured-image

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bwavuye kuri 134,3% bigera kuri 110%.

Perezida w’iyi Komisiyo, Umurungi Providence, yavuze ko mu mpamvu zatumye ubucucike bugabanyuka harimo politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko nk’ubuhuza, gufungura by’agateganyo abantu bafunzwe ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa ya 2025/2026.

Umurungi yagaragaje ko mu mpera za Kanama 2025, ubu bucukike bwari bumaze kugera ku 103,6% bishimangira ko bukomeje kugenda bugabanyuka bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Ati: “Uyu mwaka twabonye hari impinduka nziza igomba gukomeza gushyigikirwa. Igihe twakoraga igenzura mu kwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane ubucucike bwari ku 110% ariko ubwo twari turi gutunganya iyi raporo hari hamaze kugabanyukaho 7%.”

Komisiyo yakoze igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero 14, mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, muri kasho z’Ubugenzacyaha 112, mu bigo by’igororamuco ry’ibanze 29, mu bigo ngororamuco bitatu, mu bigo 9 byita ku bageze mu za bukuru, mu ngo eshatu z’impinganzima n’ibitaro no mu bigo bitanu byita ku barwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Umurungi Providence yagize ati: “Ni ibyo kwishimira. Mu mpamvu nyinshi harimo kuba amagororero amwe yaravuguruwe andi agasanwa ariko hari n’abenshi bagiye bafungurwa. N’izo gahunda z’ubuhuza zitangiye gutanga umusaruro. Haracyari kare ariko nibura biratanga ibimenyetso byiza by’uko nizikomeza gukoreshwa n’abantu bakabyumva zishobora kuzatanga umusaruro.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza na yo yagaragaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, umubare w’imanza zarangiriye mu buhuza wiyongereye ku kigero cya 32% kuko zabaye 3.166 zivuye ku 2.395 mu mwaka wa 2023/2024.

Muri uwo mwaka kandi binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha haciwe imanza zingana na 11.846; bigaragaza ko ziyongereye ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, ubwo imanza zarangiye muri ubwo buryo zari 9.851, zingana na 20%.

Yavuze ko ariko nubwo ubucucike bwagabanyutse hakiri ikibazo cy’amagororero akiri mu nyubako zishaje arimo irya Bugesera, Muhanga, Ngoma na Rusizi.

Yagaragaje ko mu magororero hagiye hashyirwamo ibyumba bishyirwamo abarwayi b’indwara zihariye by’umwihariko indwara zandura.

Ibijyanye n’uburenganzira ku buzima, Komisiyo yemeza ko mu magororero hatangirwa ubuvuzi mu gihe hakenewe ubwisumbuyeho abantu bafunzwe bakoroherezwa kujya ku bitaro.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ku bijyanye n’iyicarubozo rishobora gukorerwa abantu bafunzwe nta byigeze bigaragara mu mwaka wa 2024/205. Ati: “Ku bijyanye n’iyicarubozo nta byo twasanze mu magororero.”

Komisiyo yerekanye ko nubwo bimeze bityo hari amagororero akirimo ubucucike buri hejuru nk’irya Huye n’irya Rusizi aho usanga hari abantu bakirara hasi.

Hanagenzuwe kandi za kasho z’ubugenzacyaha aho zari zifungiwemo abantu 5.927 barimo abagore 602, abana b’abahungu 211 n’abakobwa 18, mu gihe izarimo abantu benshi ari iya Gicumbi, Kabarondo, Gacurabwenge, Nyamata, Nyagatare, Kigabiro Kirehe, Kimironko, Rusororo, Nyarubuye na Kirehe.

Ubucucike mu magororero bwagabanyutseho 24,4% mu 2024/2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa