skol

Ubucuruzi, ikibazo cya FDLR n’ibiyobyabwenge byoherezwa mu Rwanda: Ikiganiro na Meya wa Goma

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Julien Katembo Ndaliema, yatangaje ko kuva ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangira kuwugenzura, ryawusubije ku murongo mu nzego zitandukanye zirimo umutekano ndetse n’ubucuruzi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Meya Katembo yasobanuye ko Leta ya RDC yari yarinjije abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri uyu mujyi, uhungabanya umutekano wifatanyije n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo igizwe n’abasivili bahawe intwaro.

Yagize ati "Bazanye FDLR hano mu mujyi. FDLR ni umutwe w’abanyamahanga, si Abanye-Congo. Leta ya Kinshasa yabahaye intwaro kugira ngo barwanye Abanye-Congo, twebwe AFC/M23. Ese ibyo byazana amahoro? Izo ntwaro zishe abantu hano i Goma.”

Meya Katembo yasobanuye ko Leta ya RDC ijya kwifashisha FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) n’abacanshuro b’Abanyaburayi, yari igamije kurinda ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, aho kwita ku mutekano w’abaturage.

Ati "Kuri Wazalendo, aho ikiganza cyacaga, barahanyuraga. Bicaga byose kandi bakiba byose. Kuri FARDC ni uko byari bimeze, kuri FDLR ni uko byari bimeze.”

AFC/M23 yafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, nyuma yo kurusha imbaraga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Meya Katembo yasobanuye ko icyo abarwanyi babo bakoze bakiwugeramo ari ukugarura umutekano byihuse, bakusanya intwaro zari ziwunyanyagiyemo.

Ati "Ubwo nahabwaga inshingano, twamaze amezi hagati y’abiri n’atatu, dukusanya intwaro ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi. Tekereza! Intwaro ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi mu bice byose bigize Umujyi wa Goma, twazitoraguraga mu muhanda. Uyu mujyi wabagamo ingabo zirenga ibihumbi 40.”

Ubuhahirane hagati ya Goma na Rubavu

Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu mu Rwanda ifatwa nk’impanga kubera ko yegeranye. Itandukanyijwe gusa n’umupaka munini wa La Corniche n’umuto (Grande Barriere), yifashishwa cyane mu bikorwa by’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Abanyarwanda, Abanye-Congo n’abanyamahanga.

Meya Katembo yasobanuye ko kubera inzitizi Leta ya RDC yashyizeho zituma ubuzima bw’i Goma bugorana, zirimo gufunga amabanki, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gukorana n’abaturanyi bayo barimo u Rwanda kugira ngo ubuhahirane bworohe.

Ati "Twaravuze tuti ‘Dufite igihugu duturanye, ari cyo u Rwanda kandi akarere duhana imbibi ni Rubavu. Urabizi ko ihame rigenga ibihugu ari ukubana neza. U Rwanda ni umuturanyi wacu uyu munsi n’ejo. Mbere na mbere tugomba gukorana, tugomba kubana neza n’iki gihugu.”

Yatanze urugero ku cyangombwa cya CPGL, aho uwambuka yasabwaga kwishyura Amadolari ari hagati ya 12 na 20, ariko ko ubu AFC/M23 yagishyize ku Madolari 5.

Meya Katembo yagaragaje ko hari ikindi cyangombwa gisimbura pasiporo cyishyurwaga Amadolari ari hagati ya 45 na 60 mu gihe Leta ya RDC yagenzuraga umujyi wa Goma, ariko ko ubu AFC/M23 yagishyize ku Madolari 25 gusa.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ahamya ko abarenga ibihumbi 40 bakoresha imipaka ihuriyeho n’u Rwanda (Rubavu na Rusizi) buri munsi.

Ingamba zo guca ibiyobyabwenge

Bimwe mu bimaze igihe kinini bibangamiye umutekano wo ku mipaka y’u Rwanda na RDC ni ibiyobyabwenge byinjizwa cyane cyane i Rubavu birimo urumogi, hakoreshejwe inzira z’ubusamo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko aho urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rukomereye ari uko ibitemewe mu Rwanda, hari ubwo biba byemewe muri RDC, ku buryo bitashoboka ko hajyaho ingamba zihuriweho zo kubirwanya.

Meya Katembo yasobanuye ko kugira ngo RDC izabe igihugu cyiza cyo kuraga abakiri bato, bisaba ko AFC/M23 ikora amavugurura impande zose, ihereye mu bice igenzura muri iki gihe.

Uyu muyobozi yavuze ko kwigisha abantu biri mu ngamba zafashwe kugira ngo bareke gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ariko ko hanashyizweho uburyo bwo gushakisha ahakorerwa inzoga zikaze kugira ngo zicibwe.

Ati "Twebwe nk’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, icyo turi gukora uyu munsi ni ukurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi. Nk’uko nabikubwiye, abantu baragenda, inzego zigasigara.”

Meya Katembo yasobanuye ko abazarenga ku ngamba yafashe zo guca ibiyobyabwenge n’inzoga zikaze mu Mujyi wa Goma, bazatabwa muri yombi, bafungirwe mu igororero rya Munzenze.

Umujyi wa Goma uyoborwa n’umuyobozi washyizweho na AFC/M23

Meya Katembo yasobanuye ko AFC/M23 yakemuye ibibazo abaturage bari bafite ubwo Goma yagenzuraga na Leta ya RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa