skol
fortebet

Ubuhinde: Imyigaragambyo y’abamagana ihohoterwa ry’umugangakazi wishwe abanje gusambaywa yakaze

Yanditswe: Monday 19, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 , abaganga babarirwa mu bihumbi b’Abahinde banze guhagarika imyigaragambyo bamagana ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umuganga mugenzi wabo.

Sponsored Ad

Serivisi zose z’ibitaro zahagaze nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kwigaragambya basaba ko ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’uyu mugenzi wabo kandi bakanasaba kurindirwa umutekano.Uyu muganga wishwe, yafashwe ku ngufu mbere yo kwicirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Kolkata.

Polisi iherutse guta muri yombi umuganga wimenyerezaga akazi bicyekwa ko yakoze icyo cyaha. Abaharanira inyungu z’abagore bavuga ko ibyabaye byagaragaje uburyo abagore bo mu Buhinde bakomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Guverinoma yasabye abaganga gusubira ku kazi ibizeza ko igiye gushyiraho komite ishinzwe gushyiraho ingamba zo kurengera abaganga ariko ntibyagira icyo bitanga kuko aba bakomeje kwigaragambya.

Umwe ati: “Guhagarika akazi no kwicara kugeza igihe kitazwi, bizakomeza kugeza igihe ibyo dusabye byujujwe. "

Mu mujyi wa New Delh na Gajereti, kugeza ubu niho hari imyigaragambyo ikomeye irimo kubera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa