
Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bwatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwarushijeho kwiyongera ku kigero cya 8.9% mu mwaka ushize wa 2024, mu giye yateganya ko bwari kuzamuka ku kigero cya 7%.
Ni imibare yasohotse muri raporo ya gatanu ya Politiki yo Guhuza Ibikorwa (PCI) yakozwe ku Rwanda, yasohotse kuko n’ubundi nta wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025.
IMF yagaragaje ko ihindagurika ry’ibiciro ryagumye ku kigero kiri hagati ya 2-8% gifatwa nk’ikiringaniye kuko ritararenga impuzandengo yashyizweho na BNR, bikaba bishimangirwa na politiki y’ifaranga ihamye n’ibiribwa byarushijeho kwiyongera ku masoko.
Icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyakomeje kwiyongera mu mwaka wa 2024 kubera ibicuruzwa byinshi byatumijwe mu mahabda ariko ngo ububiko bw’ibyatumijwe bwakomeje kuba ubuhgije kuko bushobora gufasha mu gihe cy’amezi 4,7.
Gusa ngo kugeza uyu munsi urwego rw’imari rw’u Rwanda ruzakomeza gungabana kubera ishoramari mu bikorwa remezo nk’Ikibuga gishya cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kigali giherereye mu Bugesera no kwagura ibikorwa bya RwandAir.
Ibyo kandi bizingerewa ubukana n’amavugurura yakzwe n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
IMF iteganya ko imyenda ya Leta ishobora kwiyongera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 aho ikigero ntarengwa gishyirwaho na PCI bikekwa ko kizagerwaho mu 2033.
IMF yavuze ko kongera amadovize yinjijwa imbere mu gihugu no gukomeza urugendo rwo guhuza urwego rw’imari rwizewe, ari ingenzi mu kuvugurura Pilitiki no guharanira uburame bw’urwego rw’Imari.
Icyo kigega kirasaba ko hakomeza gushyirwaho ingamba zo gukumira ingorane zaboneka mu bigo bicungwa na Leta, no kwiyongera kw’inyungu ko kutabasha kubona inguzanyo z’inyungu yo hasi.
Bo Li, Umuyoboz Mukuru wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF, yashimye uburyo ubukungu bw’u Rwanda rwiyubatse.
Yagize ati: “Ubukungu bw’u Rwanda bwagaragaje ukwihangana gutangaje, bugaragaza izamuka rikomeye rishyigikiwe n’ibikorwa by’inzego mu rwego rwa serivisi, ubwubatsi n’urw’ubuhinzi. Izamuka ry’ibiciro ryagumye mu mpuzandengo yemewe na BNR, kubera politiki y’ifaranga yitondewe ndetse n’ibicuruzwa by’ibiribwa byarushijeho kwiyongera mu gihugu.”
IMF kandi yahaye ikaze amavugurura aheruka gukorwa mu misoro, ivuga ko ari intambwe iganisha ku kwagura ingano y’umusoro no kongera ubunyamwuga mu misoreshereze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *