Uburakari bwa Rumaga bwamuteye gukora ubusizi bubyara amafaranga
Yanditswe: Friday 13, Feb 2026
Umusizi Junior Rumaga yahishuye ko kwirukanwa ku ishuri nk’igihano yari ahawe kuko yanze kuvuga umuvugo wari uteganyijwe byamuteye ishyaka ryo gukora Ubusizi butanga amafaranga n’akazi kuri benshi.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijoro ryo Kuwa Kane tariki 12 Gashyantere 2026, ubwo yari n’umutumirwa mu gace k’igitaramo cy’urwenya kazwi nka ‘Meet Me to Night’ aho ibyamamare biba byatumiwe ngo basangize abakiri bato bifuza gutera imbere inzira banyuzemo n’uko bahanganye n’imbogamizi.
Rumaga yagaragaje ko intandaro y’ubusizi bushimisha abantu ndetse bukanamuha amafaranga yaturutse mu mujinya yagize ubwo yahaniwe kwanga kuvuga umuvugo wari wateguwe n’ikigo aho yigaga.
Yagize ati: “Ndi mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye nirukanywe ku ishuri by’igihe gito (nahawe Week-end) yari yanditseho ngo agasuzuguro kagamije gutesha agaciro abayobozi yanga kuvuga umuvugo wari uteganyijwe.”
Akomeza agira ati: “Aho ni ho havuye inzozi zo kuvuga nti reka ndebe ko iyi mpano mperewe igihano (Week-end) nshobora kuzayikuza cyangwa nkayigereranya n’ishuri nkumva ko gukora iyo mpano ari byo nzihemba iwacu na bo nkabahemba.”
Rumaga avuga ko icyo gihe yigaga mu kigo cy’Abihayimana hanyuma aza guteguzwa ko ari buze kuvuga umuvugo ubwo bari busurwe na Radio Maria.
Icyo gikorwa cyasanze yari yarahisemo guhagarika ibijyanye no kuvuga imivugo ndetse yaranabisabye ubuyobozi bw’ikogo kuko ngo igihe cye yari asigaye yaracyeguriye amasomo gusa kugira ngo yitegure neza ibizamini bya Leta.
Uyu musizi avuga ko atigeze yandika icyo gisigo ndetse bwanakeye bamuha ikaze ku rubyiniro ngo avuge uwo muvuga ntiyajyayo kuko ntacyo yari yateguye.
Nyuma yo guhanirwa gusuzugura byaramubabaje bimuviramo intandaro yo gukora ubusizi ndetse afasha n’abandi kubwinjimo ari na ko bubyara umurimo ari byo yashingiyeho akora itsinda ry’Ibyanzu.
Muri byinshi yagarutseho yabyaje ubwo busizi harimo n’urubuga yashyinze rwitwa Siga Art Rwanda rushobora gucururizwaho ibihangano ndetse rukanafasha mu kwiga Ikinyarwanda kiboneye.
Ati: “Nakoze urwo rubuga kubera iki? Ni uko ntangira ibi bintu icyangoye cyane ni ukubona amakuru…”
Rumaga avuze ibi mu gihe arimo gutegura iserukiramuco yise Siga Art Fest aho izatangira tariki 14 Gashyandare 2026, mu Bisi bya Huye.
Uretse kuba yaganiririje abakunzi bo muri Gen-Z Comedy, bitegijwe ko iryo serukiramuco rizaba iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Gashyantare, harimo imbyino gakondo, abasizi n’abanyarwenya.
Yaboneyeho kumurikira abamukunda igisigo gishya yise Indahiro y’Urukundo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *