skol

Uburangare bwatumye umurambo w’Umunya-Tanzania ushyingurwa muri Kenya

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Umugabo wo muri Tanzania yagiye gufata umurambo w’umuvandimwe we muri Kenya, atungurwa no gusanga umuvandimwe we yaritiranyijwe, ahabwa undi muryango, ndetse waramushyinguye.

Ni ikibazo cyabaye mu mpera za 2025, ariko kugeza uyu munsi kiri mu nkiko.

Uyu mugabo yavuze ko yavuye muri Tanzania agiye kureba umurambo w’umuvandimwe we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kenyatta National Hospital kugira ngo awucyure ujye gushyingurwa iwabo muri Tanzania.

Uyu mugabo wamaze no gutanga ikirego, yasobanuriye urukiko ko icyo gihe ibitaro byamusobanuriye ko habayeho kwibeshya umurambo we ugahabwa undi muryango ndetse uwo muryango wasoje ibikorwa byo gushyingura mu Karere ka Nyamira.

Kugeza ubu yitabaje urukiko rwa Milimani, arusaba uburenganzira bwo gutaburura umurambo w’umuvandimwe we, ndetse no gupima uturemangingo ndangasano (ADN) kugira ngo hatongera kubaho kwibeshya.

Uru rukiko rwarabimwemereye ndetse rusaba inzego z’umutekano muri ako gace kumufasha muri ibyo bikorwa no kumucungira umutekano.

Si ubwa mbere ibi bibaye muri iki gihugu kandi kuko hari umuryango wigeze gusabwa gutaburura umuntu wabo nyuma y’uko bamushyinguye bibwira ko ari umwana wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa