skol
fortebet

Ubusabe bwa Kambanda na Kamuhanda bwo kurekurwa hakiri kare bwatewe utwatsi na IRMCT

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 25, Jul 2026

 Ubusabe bwa Kambanda na Kamuhanda bwo kurekurwa hakiri kare bwatewe utwatsi na IRMCT

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwafashe icyemezo cyo kwanga ubusabe bwa Kambanda Jean na Kamuhanda Jean de Dieu bwo gufungurwa mbere y’igihe, ruvuga ko bombi bataruzuza ibisabwa n’amategeko agenga uru rwego.

Kambanda Jean, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yari ku butegetsi mu 1994, yasabye ko arekurwa nyuma yo kuvuga ko amaze imyaka hafi 29 afunzwe ndetse ko ubuzima bwe bwashegeshwe n’imyaka n’imibereho yo muri gereza. Yagaragaje kandi ko yifuza kuvurirwa hafi y’umuryango we, anavuga impungenge z’uko ashobora kwimurirwa mu Rwanda.

Icyakora, Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yavuze ko ubusabe nk’ubu busuzumwa hashingiwe ku mategeko y’uru rwego, atari ay’igihugu umuntu afungiwemo. Yasobanuye ko ku bantu bakatiwe igifungo cya burundu, icyo gihano gifatwa nk’ihwanye n’igifungo cy’imyaka 45, bityo usaba gufungurwa mbere y’igihe akaba agomba kuba nibura amaze imyaka 30 afunzwe.

Kubera ko Kambanda atarageza kuri iyo myaka, urukiko rwanzuye ko ubusabe bwe butujuje ibisabwa. Rwanasobanuye ko impamvu z’ubusaza cyangwa ibibazo by’ubuzima yatanze zitagaragaza uburemere buhagije bwo gutuma ahabwa uburenganzira bwo kurekurwa mbere y’igihe.

IRMCT yanavuze ko kuba umuntu ashobora kwimurirwa mu kindi gihugu kugira ngo akomerezeyo igihano bidafatwa nk’impamvu yihariye yatuma arekurwa hakiri kare. Mu gufata uyu mwanzuro, Umucamanza Graciela yagishije inama Abacamanza Jean-Claude Antonetti na Fatimata Sanou Touré, bombi bashyigikira ko ubusabe bwa Kambanda butemerwa.

Muri icyo cyemezo kandi, uru rwego rwanze n’ubusabe bwa Kamuhanda Jean de Dieu, wabaye Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kamuhanda yavuze ko amaze imyaka irenga 26 afunzwe, yemera ko atarageza ku gihe gisabwa ngo asuzumirwe kurekurwa mbere y’igihe. Gusa yasabye ko harebwa impamvu z’ubumuntu, ashingiye ku makuru avuga ko ashobora kwimurirwa mu Rwanda kugira ngo akomerezeyo igihano.

IRMCT yasuzumye izo mpamvu isanga zidahagije. Yavuze ko amakuru ajyanye no kwimurirwa mu kindi gihugu adashobora gufatwa nk’impamvu idasanzwe yatuma umuntu arekurwa mbere yo kuzuza igihe giteganywa n’amategeko.

Urukiko rwongeyeho ko Kamuhanda nta bindi bimenyetso yatanze byagaragaza impamvu zidasanzwe zakwemerera gusuzumirwa kurekurwa hakiri kare. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugisha inama Abacamanza William H. Sekule na René José Andriatianarivelo, na bo bemeye ko ubusabe bwe butujuje ibisabwa.

Bityo, IRMCT yanzuye ko Kambanda Jean na Kamuhanda Jean de Dieu bazakomeza kurangiriza ibihano byabo muri gereza kugeza igihe bazaba bujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo ubusabe bwabo bushobore kongera gusuzumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa