skol

Ubusabe bwo kuburanisha Macky Sall wayoboye Sénégal bwatewe utwatsi

Yanditswe: Tuesday 28, Oct 2025

featured-image

Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yateye utwatsi ubusabe bwo kuburanisha Macky Sall wayoboye iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2024.

Ubu busabe bwatanzwe n’Umudepite Guy Marius Sagna wo mu ishyaka Pastef riri ku butegetsi, tariki ya 15 Mata 2025, washinjaga Macky Sall ubugambanyi bukomeye.

Bwashingiraga kuri raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko ubwo Sall yavaga ku butegetsi, yasize igihugu mu mwenda wa miliyari 7 z’Amadolari wari waragizwe ibanga.

Abadepite bahagarariye amashyaka ashyigikiye Sall bamaganye ubusabe bwa Sagna, bagaragaza ko agamije guharabika umuntu wabo, banateguza ko uyu mudepite atazagera ku ntego ye.

Kugira ngo ubusabe bwa Sagna bwemerwe, byasabaga amajwi 99 angana na ⅗ by’abagize Inteko yose uko ari 165. Mu mibare, yahabwaga amahirwe yo gutsinda kuko Pastef yonyine ifite abadepite 130.

Ku wa 27 Ukwakira, Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yateye utwatsi ubusabe bwa Sagna, itabanje no kubusuzuma, igaragaza ko budakurikije amategeko n’amabwiriza bigenga uru rwego.

Inteko ya Sénégal yasobanuye ko ubusabe cyangwa umushinga w’itegeko bitangwa na Komisiyo, itsinda ry’abadepite bahagarariye amashyaka akorana cyangwa se abadepite barenga 17 bihuje ku giti cyabo.

Sagna we yatanze ubu busabe wenyine, kandi ibyo bihabanye n’imikorere y’Inteko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa