skol

Ubushomeri buri guca ibintu mu Budage

Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025

featured-image

Umubare w’abashomeri mu Budage warenze miliyoni eshatu z’abaturage, ari nacyo kigero cyo hejuru icyo gihugu kigize nibura kuva mu 2015, ibishimangira uburyo ubukungu bw’icyo gihugu bukomeje kwisanga mu bihe bigoye.

Ubukungu bw’u Budage buri mu bihe bitoroshye nyuma yo kumara imyaka itatu yose busubira inyuma, kugeza ubwo na Chancelier w’icyo gihugu, Friedrich Merz, aherutse gutanga intambaza avuga ko bari mu bihe bitoroshye.

Kubera isubira inyuma ry’ubukungu, umubare w’abashomeri mu Budage warushijeho kuzamuka aho muri Kanama wageze kuri miliyoni 3.02, bingana na 6.4% by’abaturage bose bafite ubushobozi bwo gukora. Ni ubwa mbere imibare izamutse kuri icyo kigero kuva mu 2015.

Mu 2023, ubukungu bw’u Budage bwagabanutse ku kigero cya 0.3%, biba 0.2% mu 2024 mu gihe muri uyu mwaka, bumaze kugabanuka ku kigero cya 0.3% mu gihembwe cya mbere na 0.3% cya kabiri, ahanini bitewe n’izamurwa ry’imisoro ryashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikiguzi cyo gukora ibicuruzwa kiri mu byatumye ibintu birushaho kuzamba mu Budage, bwahoze bugura gaz mu Burusiya, ingana na 55% bw’iyo bwakoreshaga.

Inganda z’imodoka zisanzwe zigira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Budage ziri mu zibasiwe cyane, ahanini kubera ihangana n’inganda zo mu bihugu nk’u Bushinwa. Izi nganda ziherutse kwirukana abakozi barenga ibihumbi 51.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa