skol

Ubutasi bw’u Bwongereza bwaburijemo umugambi wo kwica Papa Francis

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2024

featured-image

Umugambi wo kwica Papa Francis ubwo yagiriraga uruzinduko muri Iraq waburijwemo, nyuma y’amakuru yawo yatanzwe n’ubutasi bw’u Bwongereza.

Iby’uyu mugambi wo kwica Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi bigaragarira mu gitabo kivuga ku buzima bwe bwite kizasohoka mu minsi iri imbere.

Muri iki gitabo Papa Francis yanditsemo ko ubwo muri Werurwe 2021 yageraga i Baghdad mu murwa mukuru wa Iraq, yabwiwe ko igikorwa yagombaga kwitabira ibyihebe byari byateguye kukigabamo ibitero bibiri by’ubwiyahuzi.

Mu gace gato ka kiriya gitabo kashyizwe hanze n’ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani, Papa avuga ko ibyo byihebe byombi byaje gufatwa biricwa.

Uruzinduko rw’iminsi itatu Papa Francis yagiriye Iraq rwabaye mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, rukaba urwa mbere yari agiriye muri iki gihugu.

Papa avuga kandi ko ari rwo ruzinduko yakoze akabona umutekano wakajijwe mu buryo budasanzwe.

Ni uruzinduko Umushumba wa Kiliziya Gatolika yakoze mu gihe Iraq yari yarakunze kurangwamo intambara, ndetse n’imvururu zakunze gusakiranya abanya-Iraq bo mu bwoko bw’aba Shia n’Abayisilamu b’Abasunni.

Iraq kandi yanakunze kurangwamo itotezwa rikorerwa ba nyamuke bo mu yandi madini, ibyatumye umubare w’Abakristu bo muri iki gihugu ugabanuka cyane nyuma yo kugenda bibasirwa n’ibitero by’ibyihebe byo mu mutwe wa Leta ya Kiislam (IS).

Papa Francis mu gitabo cye avuga ko mbere yo kugenderera Iraq “ni nk’aho buri wese yari yangiriye inama yo kutajyayo”, gusa akavuga ko ku bwe yumvaga agomba kujyayo byanze bikunze.

Avuga ko umugambi wo kumwivugana watahuwe n’ubutasi bw’u Bwongereza, buburira Polisi ya Iraq ndetse n’abashinzwe umutekano we nyuma yo kugera muri kiriya gihugu.

Papa nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters byabyanditse, avuga ko mu byihebe harimo “umugore wari upakiwe ibiturika, umwiyahuzi yarimo yerekeza i Mosul ngo ahiturikirize mu gihe cy’uruzinduko rwa Papa.”

Papa avuga ko ibindi bisasu byari byatezwe mu modoka na yo yari ifite uwo mugambi.

Papa avuga ko bukeye yabajije abashinzwe umutekano ibyabaye kuri abo biyahuzi, abwirwa ko “ntibakiriho, Polisi ya Iraq yabafashe irabaturitsa.”

Igitabo kigaruka ku buzima bwite bwa Papa cyahawe umutwe witwa “Hope” (Ibyiringiro/Icyizere). Biteganyijwe ko kizasohoka ku wa 14 Mutarama 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa