skol
fortebet

Ubutegetsi bwa RDC bwarezwe muri ICC

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Jul 2026

Ubutegetsi bwa RDC bwarezwe muri ICC

Sponsored Ad

skol

Itsinda ry’abanyamategeko bahagarariye bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo n’abakomoka mu cyahoze ari Katanga, ryagejeje ikirego ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, risaba ko hakorwa iperereza ku byaha bavuga ko byibasiye inyokomuntu.

Iki kirego cyatanzwe ku wa 10 Nyakanga 2026, kikubiyemo ibikorwa 11 aba banyamategeko bavuga ko byakozwe n’inzego z’ubutegetsi bwa RDC, bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku baturage mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu byo bagaragaza harimo urupfu rw’imfungwa nyinshi n’abakomeretse mu mvururu zabereye muri gereza ya Makala mu mwaka wa 2024, ubwo hari hageragejwe igikorwa cyo gutoroka. Banagaragaza ubwicanyi bavuga ko bwabereye mu mijyi irimo Lubumbashi, Kolwezi n’ahandi mu gace ka Katanga.

Umwe mu banyamategeko batanze iki kirego, Me Hervé Diakiese, yavuze ko bamwe mu bayobozi n’urubyiruko rwa Force du Progrès, rufitanye isano n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Yongeyeho ko hari imvugo zishingiye ku ivangura zivugwa na bamwe mu bayobozi, zigaragaza ko bamwe mu bakomoka mu gace ka Kasai biyumvamo ko bafite uburenganzira bwihariye ku butegetsi.

Na we Me Bernard Maingain yavuze ko kuba ubutabera bwo muri RDC butaragize icyo bukora kuri ibyo birego ari yo mpamvu bahisemo kubigeza ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Yavuze ko ikirego cyubahirije ibisabwa n’Ingingo ya 15 y’Amasezerano ya Roma, bityo ko gikwiye gusuzumwa nta nkomyi.

Uretse kukigeza muri ICC, aba banyamategeko banatanze ikindi kirego mu nkiko zo mu Bubiligi, bavuga ko bamwe mu bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa bafite ubwenegihugu bw’uwo mubihugu.

Icyitezwe muri iki gihe ni uko ICC izasuzuma ibikubiye muri iki kirego, ikemeza niba hari impamvu zihagije zatuma hatangizwa iperereza ku byaha bivugwa cyangwa niba dosiye ishobora kudakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa