skol
fortebet

Ubwato butwara indege z’indwanyi bwa Amerika bwagonganye n’ubwato bw’ubucuruzi

Yanditswe: Friday 14, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, itariki 13 Gashyantare 2025, Igisirikare cya Amerika cyavuze ko ubwato bugwaho indege z’indwanyi bw’Ingabo zirwanira mu mazi bwagonganye n’ubwato bw’abacuruzi hafi ya Misiri, aho bivugwa ko nubwo ubu bwato bwa Amerika bukoresha ingufu za nikeleyeri bumeze neza kandi nta wakomeretse.

Sponsored Ad

Kugeza ubu igisirikare cya Amerika gifite amato nk’aya atwara indege 11 kandi ikibazo cyose cyatuma buumwe muri bwo bushyirwa ku ruhande bishobora guhungabanya Igisirikare cyo mu mazi.

Mu itangazo ry’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zavuze ko ubwato bwitiriwe Harry Truman bwagonganye na Besiktas-M mu ijoro ryo ku wa Gatatu ubwo bari hafi ya Port Said mu Misiri.

“Iyi mpanuka ntiyigeze ibangamira Harry S. Truman kuko nta makuru y’umwuzure cyangwa inkomere…”

Mu gihe kugonga kw’amato y’Igisirikare cya Amerika biba gake cyane, ubwato bw’intambara bubiri muri Aziya-Pasifika bwigeze kugongana mu 2017.

Impanuka yahitanye abasare 17, yateje kwibaza byinshi ku bijyanye n’amahugurwa y’ingabo zirwanira mu mazi n’umuvuduko w’ibikorwa, bituma Inteko ishinga amategeko iterana ndetse n’abayobozi benshi bakurwaho.

N’uburebure bwa metero 333, ubwato bwa Truman ngo bujua kureshya n’inyubako ndende ya Empire State Building, ni umujyi ureremba hejuru y’amazi n’abakozi babwo 5.000.

Bushobora gutwara indege 90, harimo indege za F / A-18F Super Hornet. Misile zijyanwa mu ndege ziparitse nkuko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa