Uwuserukira u Burundi muri Afurika y’Epfo, Alexis Bukuru, yasabye Abarundi baba muri icyo gihugu kwitwararika cyane ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi, ndetse anabasaba kubisubika bikazaba ku yandi matariki kubera impamvu z’umutekano.
Ambasade y’u Burundi muri Afurika y’Epfo yasabye abaturage b’Abarundi bahatuye kwirinda gukoranira hamwe ku wa 1 Nyakanga (7), umunsi wizihizwaho ubwigenge bw’u Burundi, bitewe n’impungenge z’umutekano.
Muri Afurika y’Epfo hasanzwe hari amashyirahamwe menshi y’Abarundi akunda gutegura ibirori byo kwizihiza uwo munsi w’amateka.
Mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu, Ambasaderi Alexis Bukuru yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku myigaragambyo imaze igihe ibera mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu, igamije kwamagana abanyamahanga.
Yagize ati: “Kubera ko tutazi uko ibintu bishobora kugenda, turasaba ko ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi byitonderwa cyane cyangwa bigasubikwa bigashyirwa ku yandi matariki.”
Iyo myigaragambyo itegurwa n’imitwe irimo uwitwa March and March hamwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ActionSA, bakaba barashyizeho itariki ya 30 Kamena (6) nk’igihe ntarengwa cyo gusaba abanyamahanga badafite ibyangombwa kuba bavuye muri icyo gihugu.
Ambasaderi Bukuru yagaragaje ko uwo munsi wegereye cyane itariki y’ubwigenge bw’u Burundi, bityo bikaba byongera impungenge z’umutekano.
Yasabye Abarundi baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane no kwirinda gukoranira hamwe kugira ngo batagwa mu mitego y’iyo mitwe.
Yanavuze ko muri iki gihe abanyamahanga, barimo n’Abarundi, bafite ubwoba bwinshi, cyane cyane bitewe n’iyo tariki ya 30 Kamena yashyizweho nk’igihe ntarengwa cyo gusaba abanyamahanga kuva muri Afurika y’Epfo.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu mijyi itandukanye yo muri Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa imyigaragambyo y’abaturage bamagana abanyamahanga badafite ibyangombwa.
Abigaragambya bavuga ko abo banyamahanga babatwara akazi, mu gihe igihugu kiri guhura n’ibibazo by’ubukungu.
Ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Mozambique na Zimbabwe byatangiye gutahukana abaturage babyo bari muri Afurika y’Epfo.
Mu byumweru bibiri bishize, abanyamahanga bagera ku 7,000 bahungiye mu nkambi nini iri ahantu hafunguye muri Afurika y’Epfo, bajyanayo n’ubwoba bw’ibitero bavuga ko bagiriwe n’imitwe irwanya abanyamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *