skol
fortebet

Ubwoko bushya bw’inkende bufite iminwa ya orange bwavumbuwe muri RDC

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

 Ubwoko bushya bw'inkende bufite iminwa ya orange bwavumbuwe muri RDC

Sponsored Ad

skol

Abashakashatsi mpuzamahanga batangaje ko bavumbuye ubwoko bushya bw’inkende butari bwarigeze bumenyekana mbere, bufite umwihariko ugaragarira cyane ku minwa yabwo ifite ibara risa n’iroza rivanzemo orange.

Izi nkende zabonetse mu mashyamba ya Pariki y’Igihugu ya Lomami, iri mu burasirazuba bwo hagati bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Nubwo zari zarigeze kugaragara mu mwaka wa 2008, icyo gihe hafashwe ifoto imwe gusa itari ihagije kugira ngo zemezwe nk’ubwoko bushya.

Nyuma y’igihe kirenga imyaka icumi, abashakashatsi bongeye kuzibona maze batangira ubushakashatsi burambuye. Bakusanyije amakuru bifashishije amajwi yazo, amashusho ndetse n’isesengura ry’uturemangingo fatizo (DNA), basanga koko ari ubwoko bushya butandukanye n’ubwari busanzwe buzwi.

Abaturage batuye hafi y’ayo mashyamba bari basanzwe bazi izi nyamaswa bazita Likweli, ariko nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse, zahawe izina rya siyansi Colobus congoensis.

Junior Amboko, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi akaba ari gukora impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Florida Atlantic University, yavuze ko kuvumbura ubu bwoko ari intambwe ikomeye mu gusobanukirwa ibinyabuzima byo mu mashyamba ya Congo, cyane cyane ko hari abantu bake cyane bari bazi ko izi nkende zibaho.

Ubu bwoko buri mu muryango w’inkende za colobus, zizwiho kutagira igikumwe no kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Zifasha mu gukwirakwiza imbuto z’ibiti, bigatuma amashyamba akomeza kwaguka no kwisubiramo.

Ikindi gitangaje kuri izi nkende ni ibara ryihariye riri ku maso yazo, cyane cyane iminwa ya orange, abahanga bakeka ko rifasha izi nyamaswa kumenyana hagati yazo. Zifite kandi amajwi akomeye asa no gutontoma, ku buryo umuntu ashobora kuyumva ariko akabura aho ayibonera kubera ko ikunda kwihisha mu biti birebire.

Nubwo kumenyekana kw’ubu bwoko bushya ari inkuru nziza ku rwego rw’ubumenyi, abashakashatsi bavuga ko izi nkende zugarijwe n’ibibazo birimo guhigwa kubera inyama zazo ndetse n’ikorwa ry’ibikorwa byangiza amashyamba zituramo.

Bemeza ko kuba ubu bwoko bwaramaze kwandikwa no kwemerwa mu rwego rwa siyansi bishobora gutuma bushyirirwaho gahunda zihariye zo kuburinda no kubungabunga aho bubarizwa. Mu minsi iri imbere, abashakashatsi bo muri RDC, Amerika n’u Budage bateganya gukomeza ubushakashatsi bugamije kumenya umubare w’izi nkende, imibereho yazo n’ingamba zakwifashishwa kugira ngo zitazacika ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa