UCI yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yo muri Tour du Rwanda
Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare ku Isi (UCI), David David Lappartient, yihanganishije imiryango y’abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yarenze umuhanda ikagonga abari bashyigikiye isiganwa rya Tour du Rwanda.
Ni impanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, ubwo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiraga gukinwa ku gace ka Mbere katurukaga mu Karere ka Gicumbi kerekeza mu Karere ka Rwamagana.
Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka z’ibigo byamamaza, ariko zigeze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.
Babiri bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse cyane bahita bihutanwa kwa muganga.
Mu izina rya UCI, David Lappartient yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, yifatanya n’ababuriye ababo muri iyi mpanuka.
Ati “Mbabajwe no kumva inkuru y’impanuka ikomeye yabereye mu isiganwa rya Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango y’abaguye mu mpanuka, ikanifuriza gukira vuba abakomeretse.”
Tour du Rwanda ya 2026 irakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa agace ka Gatatu gahagurukira i Huye Saa 11:00, kagasorezwa i Rusizi ku ntera y’ibilometero 145,3.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *