skol
fortebet

Uganda: Abanyeshuri bo mu myaka ibiri bahagaritswe kubera imirwano yakomerekeyemo benshi

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi w’Ishuri ryisumbye rya Mbarara High School muri Uganda, bwahagaritse mu gihe cy’ibyumweru 2 abanyeshuri bose bo mu mwaka wa gatandatu n’abo mu wa kane nyuma yo kurwana hagati yabo hagakomerekamo abanyeshuri 11.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi, Samson Kasasira yatangaje ko iyi mirwano yabaye mu ijoro aho hitabajwe Polisi mu guhosha iyi mirwano.

Yagize ati “Ishami rya polisi rishinzwe guhosha imvururu ryihutiye kugera ahabereye iyi mirwano rihagarika aba banyeshuri ribasubiza mu nyubako z’ishuri.”

Iyi mirwano yahuje abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu n’abo mu wa kane aho bamwe bashinjaga abandi guhohotera mugenzi wabo, bagatangira gukozanyaho ndetse imirwano yabo ikaza kugera no mu baturage baturiye iri shuri.

Kasasira yatangaje ko abanyeshuri 11 bo mu mwaka wa kane bakomerekeye muri iyi midugararo barimo 10 bajyanywe mu bitaro bya Ruharo mu gihe umwe yajyanywe mu bitaro bya Homily mu mujyi wa Mbarara.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri bose bo muri iyi myaka y’amashuri, bahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri bakaba bahise bohezwa iwabo banahekerejwe n’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa