
Abasirikare ba Uganda bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe bateye sitasiyo ya Polisi ya Lubowa mu karere ka Wakiso, bakubita abapolisi batanu bahakorera.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ku gicamunsi cya tariki ya 30 Mata 2025, Lt Samson Amo wari uyoboye aba basirikare yahamagaye umuyobozi w’iyi sitasiyo, ASP Sunday Innocent, amusaba kwitegura gufunga abantu bafatiwe muri Lubowa.
Lt Amo n’abasirikare bari kumwe, bari bafite abantu umunani bataye muri yombi, bose babakubise barimo batandatu bakomerekeje bikomeye.
Ku murongo wa telefone, ASP Sunday yabajije Lt Amo ibyaha aba bantu bakoze kugira ngo amenye niba koko bakwiye gufungwa, amusubiza amutuka ati “Reka kuba igicucu.”
Lt Amo yageze kuri iyi sitasiyo mbere ari kumwe na Pte Emmanuel Opio. Nyuma y’umwanya muto, hageze abandi basirikare 12 bari mu modoka y’igisirikare.
Raporo y’umutekano isobanura ko aba basirikare bose bakihagera, batunze imbunda abapolisi bose bahakorera, barabahondagura mbere yo guhunga ubwo abaturage bajyaga gutabara.
Yagize ati “Batunze imbunda kuri buri wese, bakubita umuyobozi wa sitasiyo n’abandi bari mu kazi, bakubita n’abari baje kuri sitasiyo.”
Uretse gukubitwa, ASP Sunday n’abandi bapolisi bane bakorera kuri iyi sitasiyo basobanuye ko Lt Amo na bagenzi be babibye ibikoresho byabo birimo telefone.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda w’agateganyo, Col Chris Magezi, ku wa 1 Gicurasi yatangaje ko iki kibazo gishobora kuba cyatewe no kunanirwa guhuza ibikorwa hagati y’izi nzego z’umutekano.
Col Magezi yasobanuye ko igisirikare cya Uganda ndetse na Polisi biri gukora iperereza kugira ngo bimenye ukuri kudashidikanywaho ku mpamvu yateye aya makimbirane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *