skol

Uganda: Abaturage bashinje FDLR kubashimuta no kubasahura

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026

featured-image

Abatuye mu Karere ka Kisoro muri Uganda bashinje abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kwambuka umupaka baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakabashimuta ndetse bakabacucura imitungo yabo.

Mu nama y’umutekano yabaye ku wa 28 Mata 2026, abatuye mu bice byo ku mupaka birimo Nyabwishenya, Mupaka na Nkuringo bahamije ko abarwanyi ba FDLR bambuka kenshi kandi ko bakorana na bamwe mu Banya-Uganda.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor, umuturage Rumaziminsi Venant yasobanuye ko mu mpera z’icyumweru gishize, umuturanyi we witwa Musekula Jack yashimuswe n’abarwanyi FDLR nyuma bahamagara umuryango we basaba miliyoni 5 z’Amashilingi kugira ngo bamurekure.

Yagize ati "Twarakatuje, twemeranya ku Mashilingi 500.000. Ubwo twari tugiye kuyabaha, twakiriye telefone ivuga ko abaturanyi bamubonye mu ishyamba ryo hafi y’umupaka wacu na RDC. Twihutiyeyo, dusanga azirikishije igitambaro ku maguru, amaboko azirikiye inyuma. Umunwa wari upfukishijwe ishati ye, amaguru n’amaboko yakomeretse. Twahise tumujyana ku bitaro."

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Mupaka, Manirumva Valens, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bateye urugo rwe mu rukerera rwa tariki ya 30 Werurwe, yihisha munsi y’igitanda, atabaza inzego z’umutekano.

Manirumva yagize ati "Nari ndyamye, numva ibirenge mu rugo. Hari hafi saa cyenda z’urukerera. Batangiye gukingura urugi ku ngufu, ubwo nahengerezaga mu idirishya, mbona bafite intwaro. Byihuse, nahise nihisha munsi y’igitanda, mpamagara BISO, nandikira ubutumwa umuyobozi wa Polisi ishinzwe kurinda umupaka. Ubwo bumvaga mpamagara, barirutse. Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga, bahasanze magazine bataye."

Uwimana James ucururiza muri Mupaka yatangaje ko yatezwe n’abitwaje intwaro akeka ko ari aba FDLR mu ijoro ryo ku wa 23 Mata. Yavuze ko bari bashyize bariyeri hafi ya santere y’ubucuruzi ya Kamugemanyi, ubwo yabagaragaho ari kuri moto, bamukubita imbunda, mu kwiruka ata miliyoni 1,5 y’Amashilingi yari afite.

Ati "Nashoboye gucika ariko bantwariye amafaranga. Abaturage babonye moto yanjye mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho."

Umuyobozi wa santere ya Mupaka, Ndekezi Emmanuel, yatangaje ko aba barwanyi bagaba ibitero cyane cyane ku bacuruzi, kandi ko bamwe mu baturage babazi, bazi n’abakorana na bo ariko ko bagira ubwoba bwo kubatangaho amakuru.

Umuyobozi wa batayo ya 35 y’Ingabo za Uganda zikorera muri Kisoro, Lt Col Steven Sabitti, yatangaje ko amarondo yakajijwe mu bice byegereye umupaka w’iki gihugu na RDC, asaba abaturage gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo zikemure iki kibazo.

Lt Col Sabitti yagize ati "UPDF ntiyigeze ibura abasirikare. Abasirikare babiri ba UPDF bafite ubushobozi bwo gusenya ikigo cyose cy’izi nyeshyamba. Niba winjiye mu gihugu cyacu ufite intwaro, uhita uhinduka umwanzi, tukaguhiga. Icyo tubasaba ni amakuru. Ibikorwa byatangiye."

Umunyamakuru Ignatius Bahizi utuye muri Kisoro yatangaje ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko cyakomye mu nkokora ubucuruzi n’ishoramari. Abaturage benshi bafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byabo saa moya z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa