Anita Annet Among wahoze Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kutongera guhatanira uyu mwanya muri manda ya 2026-2031 nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye ndetse no kubitekerezaho byimbitse.
Mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2026, uyu munyapolitiki yagize ati "Nyuma y’ibiganiro byinshi, kwitekerezaho byimbitse no kugira ngo nsigasire imibanire myiza n’umucyo mu ishyaka ryanjye nkunda, NRM, ndagira ngo mvuge ko ntaziyamamariza umwanya wa Perezida w’Inteko."
Among yatangaje ko azashyigikira umukandida uzemezwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, asaba n’abandi badepite bose kuzamushyigikira. Yamenyesheje Umukuru w’Igihugu ko namugirira icyizere ku yindi mirimo, yiteguye kuyikora.
Uyu munyapolitiki yatangaje iki cyemezo nyuma yo gutumirwa mu nama yayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Gicurasi, aho yasabwe guhagarika gahunda amaranye igihe yo guhatanira gukomeza kuyobora Inteko.
Yahawe iri bwiriza mu gihe avugwaho kugira ubutunzi bufite inkomoko itavugwaho rumwe. Ikanzu ya miliyoni 17 Frw yagaragaye yambaye mu birori by’irahira rya Perezida Museveni byabaye tariki ya 12 Gicurasi iri mu zenyegeje impaka agibwaho.
Kuva tariki ya 16 Gicurasi, abashinzwe umutekano bari gusaka urugo rwa Among kugira ngo bamenye inkomoko y’umutungo we. Mu gihe iperereza ritararangira, ntiyemerewe kurusohokamo, ibyatumye bamwe batangaza ko asa n’ufunzwe.
Among yatangaje ko azakomeza gukorana n’abari mu iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’umutungo we.
Tariki ya 15 Gicurasi, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba umujyanama n’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashyigikiye ko Minisitiri w’Ingabo, Jacob Marksons Oboth, yazasimbura Among.
Kubera ijambo rikomeye Gen Muhoozi afite, hari abahamya ko Minisitiri Oboth afite amahirwe menshi yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *