skol

Uganda: Girma yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa Uganda Airlines

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagize Girma Wake Umuyobozi w’Agateganyo wa Uganda Airlines, n’umujyanama uzafasha mu mavugurura y’iki kigo.

Itangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rivuga ko Girma yahawe akazi kugira ngo bazibe icyuho mu miyoborere y’iyi sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere.

Girma wigeze kuyobora Ethiopian Airlines yahawe n’inshingano zo kujya inama ku mavugurura mu mikorere ya Uganda Airlines.

Museveni yavuze ko Girma azakorana n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo kugeza igihe hazashyirirwaho umuyobozi mukuru.

Ibaruwa Museveni yandikiye Minisiteri ishinzwe ubwikorezi, ku wa 13 Gashyantare 2026 igira iti “Ntegetse ko umuyobozi Mukuru wari uriho, Jennifer Bamuturaki, afashwa guhita ava kuri uwo mwanya, agahererekanya ububasha na Girma Wake n’inama y’ubutegetsi ya Uganda Airlines. Inama y’ubutegetsi ikwiye gutegura ibyo bamugomba byose.”

Daily Monitor yanditse ko ku wa 4 Gashyantare, Museveni yari yahuye na Girma ari kumwe n’umupilote w’Umunya-Uganda uba muri Canada.

Girma Wake yayoboye Ethiopian Airlines kuva mu 2004-2011 ayiteza intambwe ikomeye kuko yatangiye gukora ku rwego mpuzamahanga.

Amateka amugaragaza nk’uwagize uruhare mu gutuma Ethiopian Airlines iba muri sosiyete zo muri Afurika zitwara abantu zinjiza menshi, ifite imikorere myiza kandi igenda yagura ibyerekezo ijyamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa