Uganda: Ibura ry’udukingrizo ryateje ubwiyongere bw’abandura SIDA
Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Kabale muri Uganda, zatangaje ko ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera kubera ibura ry’udukingirizo muri ako gace.
Ubwo bwiyongere bwavuye mu bipimo byafashwe mu mezi atatu ashize, aho abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomeje kugaragaza icyo kibazo ngo gishakirwe uko cyakwitabwaho.
Mu mezi atatu ashize, muri Kabale habonetse abanduye SIDA bashya 40.
Umufashamyumvire ku bitaro by’Akarere bya Kabale, Alfred Besigense, yasobanuye ko hari ihuriro hagati y’ubwandu bushya n’ubuke bw’udukingirizo.
Ati “Ubwiyongere bw’ubwandu bushya bufite aho buhuriye n’ubuke bw’udukingirizo ku bigo by’ubuvuzi mu Karere. Ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’uko hakuweho inkunga ya USAID.”
Mbere, Kabale yahabwaga nibura udukingirizo 10.000 tugasaranganywa mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye mu kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Kuri ubu mu mezi abiri ashize hoherejwe udukingirizo 2000 gusa.
Besigense yasabye abaturage kugira uruhare mu kwikingira, bahitamo kugura udukingirizo aho bishoboka mu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, anasaba guverinoma gushyira imbaraga mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
Nubwo bimeze bityo, Leta ya Uganda iheruka gutangaza ko igiye kwakira umuti ukumira kwandura virusi itera SIDA uzwi nka Lenacapavir Yeztugo, urushinge ruterwa abantu kabiri mu mwaka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *