skol

Uganda iteganya guhuriza ibihugu by’akarere mu nama yiga ku mutekano wa RDC

Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025

featured-image

Uganda iri guteganya guhuriza abahagarariye ibihugu byo mu Karere mu nama yiga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje kuri uyu wa 18 Ukuboza 2025, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yavuze ko iyi nama izaba ku wa 21 Ukuboza.

Imirwano iherutse kubera mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biri mu Kibaya cya Rusizi, gufata Umujyi wa Uvira kwa AFC/M23 no gukumira ingaruka byagira ku karere kose ni byo bizibandwaho.

Uyu muyobozi yagize ati "Yego, inama izibanda ku kwagura ibirindiro guheruka k’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’ikibazo gikeneye ubutabazi gikomeje gufata intera. Intego nyamukuru y’iyi nama ni ugukumira intambara y’akarere."

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje kenshi ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakemurwa n’ibiganiro bitaziguye bihuza Leta ya RDC na AFC/M23, aho kuba imbaraga z’igisirikare.

Yabisubiyemo mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabereye i Nairobi muri Kenya muri Gashyantare 2025, yibutsa ko iyi ntambara igira ingaruka ku karere kose.

Yagize ati "Icyo nari nasabye kuri iyi nama ni uko Perezida Tshisekedi akwiriye kuganira imbonankubone n’abo bafitanye ikibazo, kuko kitugiraho ingaruka twese. Nta hantu heza hashobora gukemurirwamo iki kibazo nko muri iyi nama."

Uganda ifite ijambo rikomeye mu Karere, cyane cyane mu rwego rw’umutekano. Kuva mu 2021 yifatanya na RDC mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF binyuze muri ‘Operation Shujaa’.

Byashoboka ko yakwifashisha iri jambo, igatanga umusanzu ufatika mu biganiro bifasha impande zihanganye gukemura amakimbirane, byiyongera ku bisanzwe bibera i Doha muri Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa