skol

Uganda iteganya kujya itunganya toni 1,2 za Zahabu ku mwaka

Yanditswe: Monday 18, Aug 2025

featured-image

Leta ya Uganda iteganya kujya itunganya toni 1,2 za Zahabu ku mwaka binyuze mu mushinga ihuriyemo na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Bushinwa yitwa Wagagai Mining Ltd.

Banki Nkuru ya Uganda igaragaza ko mu mwaka ushize, iki gihugu cyinjirije miliyari 3,4 z’Amadolari muri Zahabu cyohereje mu mahanga. Iyo Zahabu irimo n’iyaturutse mu bindi bihugu.

Perezida Yoweri Museveni yavuze kenshi ko Uganda idakwiye gukomeza kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro adatunganyije kuko ayihombya cyane, mu gihe ibihugu biyiyunganyiriza byo byunguka amafaranga menshi.

Tariki ya 16 Kanama 2025, Perezida Museveni yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Wagagai ruherereye mu Karere ka Busia, ruzajya rutunganya Zahabu iri ku buso bwa kilometero kare icyenda.

Ubwo Perezida Museveni yafunguraga uru ruganda, yagize ati “Ku buyobozi bwanjye, ntabwo tuzohereza mu mahanga amabuye y’agaciro adatunganyije kuko asubiza inyuma ubukungu bwacu.”

Uruganda rwa Wagagai ruzajya rusohora Zahabu itunganyije ku gipimo cya 99,9%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa