Uganda: Leta ni yo izishyura indishyi kuri bamwe mu bahuye n’ubugome bwa LRA
Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2024
Leta ya Uganda yategetswe n’urukiko muri iki gihugu kwishyura miliyoni 10 z’amashilingi akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga amadolari ya Amerika 2,740 kuri buri muntu wahitanywe na Thomas Kwoyelo nk’indishyi.
Thomas Kwoyelo ni umwe mu bayoboraga umutwe w’inyeshyamba z’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) urwanya ubutegetsi bwa Kampala. Ni we ubaye uwa mbere mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe ukatiwe n’urukiko rwo muri Uganda.
Mu Kwakira uyu mwaka wa 2024, nibwo Thomas Kwoyelo yakatiwe imyaka 40 y’igifungo nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha by’intambara birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha ubucakara, iyicarubozo, no gutwara abantu bunyago.
Urukiko rwemeje ko Kwoyelo adashoboye kuriha amafaranga rwategetse ku bakorewe ibyo byaha kubera ubukene afite, bityo rwanzura ko agomba gutangwa na leta.
Urukiko ruvuga ko urugero rw’ibikorwa bye rwagaragaje kunanirwa ku ruhande rwa Leta, bityo umutwaro wo kuriha abo uyu muturage yangirije ukaba ugomba gusubira kuri iyo leta.
Lord’s Resistance Army yashinzwe mu mwaka wa 1980 igamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Inyeshyamba za LRA zakoreye ibikorwa bya kinyamanswa abaturage ba Uganda mu gihe cy’imyaka 20 ziyobowe na Joseph Kony, aho zari zifite indiri mu majyaruguru ya Uganda zavagamo zigabaga ibitero-shuma ku baturage.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *