skol

Uganda: Museveni yasubije Minisitiri Kadaga wijunditse ishyaka rya NRM

Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025

featured-image

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ishyaka rya NRM rimaze igihe ryaratanze umurongo ku kibazo cy’abavuga ko barimazemo igihe bashaka kwikubira imyanya, kuko byaba ari ukuvangura abarwanashyaka bityo abashya batazagira igihe cyo kugaragaza icyo bashoboye.

Mu mpera za Kanama 2025, Rebecca Kadaga umaze imyaka myinshi muri NRM yahanganiye umwanya na Anita Among, birangira Kadaga atsinzwe, yikoma Museveni n’ishyaka avuga ko habaye uburiganya mu matora.

Ku wa 30 Kanama 2025, Perezida Museveni yavuze ko mu mu nama bakoze, hari ikibazo cy’abantu bamaze igihe kirekire mu ishyaka cyazamuwe na Kadaga nyamara cyarahawe umurongo kuva kera.

Ati “Byaba ari igitutsi kugira amoko abiri y’abanyamuryango, abashya n’abashaje. Ni gute wafata abantu baza kudutera imbaraga nk’aho ari abashyitsi cyangwa abatagira aho baba?”

Yongeyeho ko niba abanyamuryango bakuru ba NRM bashyize imbere gahunda zo gukemura ibibazo by’abaturage binyuze muri gahunda za Leta, abashya badahawe umwanya batabona uko bagaragaza ubushobozi bwabo no kubarusha.

Museveni yibukije ko ishyaka rigomba guhuza intego mu guharanira iterambere ry’abaturage aho guharanira imyanya cyangwa gusuzugurana.

Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere.

Ubwo yari mu nama ya NRM yo ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 23 Kanama 2025, yafashe ijambo, asobanura uburyo yabaye umwizerwa w’iri shyaka kuva ryashingwa, ariko ko yarutishijwe Anitha Among urimazemo igihe gito.

Ati “Ku rupapuro rusaba, ubazwa ibyo wakoreye NRM mu myaka 10 ishize. Ayo mabwiriza ntiyahindutse. Umuntu ushaka ushaka uyu mwanya [Among] yakoze imyaka itatu gusa.”

Yongeye ati “Niba twemereye umuntu uje uyu munsi, akaba umuyobozi w’ishyaka, ni ubuhe butumwa turi gutanga? Ese ubudahemuka n’ubwitange ntabwo bigihabwa agaciro muri NRM?”

Museveni yasobanuye ko uburambe butagomba kuba intwaro yo gusuzugura abandi, ahubwo bugomba kuba uburyo bwo gukomeza gufasha abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa