Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyumvikana ku buryo bwihuse bwo kurwanya icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Kampala.
Kuva muri Mata 2026, Ebola imaze kwica abarenga 130 biganjemo abo mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri, mu bagera kuri 600 bikekwa ko banduye. I Kampala hagaragaye babiri banduye iki cyorezo, byemeza ko bombi baturutse muri RDC.
Tariki ya 20 Gicurasi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko mu rwego rwo gutanga ubufasha mu guhangana byihuse n’iki cyorezo, iki gihugu kigiye gutera inkunga amavuriro 50 avurirwamo abarwayi bacyo muri RDC na Uganda.
Iyi Minisiteri yagize iti “Amerika yiyemeje gutanga ubufasha bwihuse bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola, itera inkunga amavuriro agera kuri 50 kizavurirwamo no gutanga ikiguzi kiri gukenerwa mu bice byibasiwe na Ebola muri RDC na Uganda.”
Amerika yasobanuye ko aya mavuriro azafasha abafatanyabikorwa kwita ku barwayi no gushyiraho uburyo bwo gukumira iki cyorezo, kandi ko ari yo azajya akorerwamo isuzuma ryihuse, atoranyirizwemo abakeneye ubufasha bwihuse, kandi ko azaba afite ahagenewe abajya mu kato.
Mu buryo butaziguye, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko nta biganiro byabaye hagati y’iki gihugu na Amerika ku ishyirwaho ry’aya mavuriro i Kampala no kuri iyi nkunga, iti “Ntabwo tuzi aho yaba yarashyizwe muri iki gihugu.”
Iyi Minisiteri yamenyesheje Amerika ko abantu babiri abo bo bonyine bimaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Uganda, barimo umwe wapfuye n’undi uri koroherwa. Iti “Nta Munya-Uganda urandura kandi iki gihugu kiracyatekanye.”
Hari amakuru avuga ko Amerika iteganya guha Uganda inkunga miliyari 86 z’Amashilingi, umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uyihe miliyari 34,9, ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) kiyihe miliyari 7,5, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) uyihe miliyari 1,8 zo kutifasha guhangana na Ebola.
Ishingiye kuri aya makuru, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yamenyesheje abafatanyabikorwa ko ishima ubufasha bashaka kuyiha, ariko bagomba gukora ibishoboka bakabimenyesha Leta mu buryo bunoze, kandi bikajyana na gahunda y’igihugu yo kurwanya Ebola.
Leta ya Uganda yasabye aba bafatanyabikorwa kugaragaza ibikubiye mu bufasha bashaka gutanga, abazabukoresha bose, aho buzakoreshwa kandi bakanagaragaza icyuho bagiye kuziba mu rwego rwo koroshya igenamigambi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *