
Polisi ya Uganda ivuga ko abantu 113 baburiwe irengero, naho abandi 24 bamenyekanye ko bapfuye nyuma y’inkangu yabereye mu burasirazuba bwa Uganda.
Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibyaro byinshi byo mu karere ka Bulambuli, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru wa Kampala.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge watangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko igikorwa cy’ubutabazi kirimo kuba, nyuma yuko inzu 40 zangijwe n’inkangu.
Polisi ya Uganda yavuze ko uretse iyo mirambo 24 yabonetse, abandi bantu 15 bakomeretse batabawe bajyanwa mu bitaro.
Croix-Rouge ya Uganda yabwiye BBC ko nibura itandatu mu mirambo yabonetse ari iy’abana.
Mu minsi micye ishize, imvura nyinshi yateje imyuzure mu bice bimwe bya Uganda.
Ku wa Gatatu,tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’intebe wa Uganda Robinah Nabbanja yaburiye abantu ku bijyanye n’i
biza.
Mu itangazo yasohoye ku rubuga X, yagize ati: "Biracyekwa ko abantu baburiwe irengero ndetse hari ubwoba ko bamwe bishwe n’inkangu."
Amazi y’imigezi yarenze inkombe, ateza imyuzure mu mashuri no mu nsengero, asenya amateme, ndetse bituma abantu bamwe basigara ahabo ha bonyine (bari mu kato).
Abasirikare boherejwe mu gufasha mu bikorwa byo gushakisha no gutabara.
Ku wa Gatatu, ingabo za Uganda zatangaje ku rubuga X ko amato abiri yari yoherejwe mu gikorwa cyo gutabara imodoka ya taxi yaheze ku iteme hafi y’umujyi wa Pakwach.
Ubwato bumwe bwararohamye na enjeniyeri (ingénieur) umwe arapfa.
Mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa Kane, umukuru wayo Anita Among yihanganishije imiryango yabuze abayo mu myuzure mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubu si ubwa mbere abantu bibasiwe n’imyuzure n’inkangu mu burasirazuba bwa Uganda.
Mu mwaka wa 2010, inkangu mu mujyi wa Bududa yishe abantu hafi 300. Icyo kiza cyabaye kimwe mu biza kamere bishegeshe cyane icyo gihugu.
Aka karere karangwamo imisozi miremire n’ubutaka bwiza bwo guhinga – ari na yo mpamvu imwe mu zituma abantu bagononwa mu kuhimuka, no kuba bakomeye ku butaka bw’abakurambere babo.
Ariko muri uyu mwaka wonyine, imvura nyinshi, imyuzure n’inkangu byatumye abantu babarirwa mu bihumbi biba ngombwa ko bata ingo zabo, nkuko imiryango mpuzamahanga ya Croix-Rouge na Croissant-Rouge ibitangaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *